MTN yatanze Milioni 71 muri 90 zizakoreshwa muri Peace Marathon
Mu gutegura isiganwa mpuzamahanga ryitiriwe amahoro rizaba muri Gicurasi 2017, Sosiyete ya MTN yariteye inkunga ingana na Milioni 71 Frws
Kuri uyu wa Gatanu ni bwo habaye umuhango wo gutangiza ku mugaragaro isiganwa ngarukamwaka ku maguru rizenguruka umujyi wa Kigali (Kigali International Peace Marathon), igikorwa cyari cyitabiriwe n’abagira uruhare muri irushanwa barimo MINISPOC, ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku maguru ndetse n’abandi bafatanyabikorwa.
Isosiyete y’itumanaho ya MTN nk’umuterankunga mukuru yatanze inkunga ingana na Milioni 71 n’ibihumbi 504 Frws, amafaranga aruta ayo yari yatanze umwaka ushize angana na 69,758,000 Frws.

Yvonne Manzi Makolo wari uhagarariye MTN yavuze ko uyu mwaka isiganwa biteguye ko rizagenda neza ugereranije n’imyaka ishize, ndetse bakanashishikariza by’umwihariko abakobwa kwitabira aya marushanwa
"Uyu mwaka twashyizemo imbaraga nyinshi kugira ngo iri rushanwa rizagende neza ugereranije n’imyaka ishize, by’umwihariko kandi uyu mwaka tuzahemba abakobwa bazaza mu myanya ya mbere bazahabwa ibikoresho birimo n’ama televiziyo manini"

Bugingo Emmanuel ushinzwe Siporo muri MINISPOC we yatangaje ko iri siganwa ryitiriwe amahoro bariha agaciro kanini kubera ko Abanyarwanda bazi agaciro n’igisobanuro cy’Amahoro kubera ibihe igihugu cyanyuzemo

"Ndashimira inzego za Leta zishyira imbaraga muri iri siganwa ndetse n’ibigo byigenga kuva ryatangira mu mwaka wa 2005, Abanyarwanda iri siganwa turiha agaciro gakomeye kuko tuzi igiciro cy’amahoro mu Rwanda, tuzi uko kubura amahoro bisa, ni yo mpamvu rishyirwamo imbaraga"

Iri siganwa rizabera mu Rwanda taliki 21 Gicurasi 2017 rizaba rigizwe n’ibyiciro bitatu ari byo Full Marathon (42Kms), igice cya Marathon (21Kms) ndetse na Run for fun (5kms) ikinwa n’abatarabigize umwuga, aho uwa mbere muri Marathon azahembwa Milioni 2 mu bahungu n’abakobwa
Ohereza igitekerezo
|
ayo mafranga njye mbona MTN yarayatanze mukwiyamamaza ntabyiza byabaturage birimo aho bakangibye kugabanyitiza abaturange ibiciro naho ibyayo mafra