Minisitiri Munyangaju yatunguwe n’imbaga y’abaturage yasanze muri ‘Car free day’

Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju, yatunguwe n’abaturage b’ingeri zinyuranye yasanze muri siporo ya bose muri gahunda ya ‘Car Free day’ yabereye mu Mujyi wa Musanze ku cyumweru ku itariki 09 Gahyantare 2020.

Imbaga y'abaturage bitabiriye siporo ya bose
Imbaga y’abaturage bitabiriye siporo ya bose

Ni gahunda yashimishije Minisitiri Munyangaju, kubona abaturage mu ngeri zinyuranye, abashinzwe umutekano, abasiviri barimo abakecuru, abasaza, abana n’abandi, bitabiriye, aho yavuze ko kubona iyo mbaga yose muri siporo byamurenze.

Yagize ati “Byandenze. Intara y’Amajyaruguru ni yo yantumiye bwa mbere muri iki gikorwa nkimara guhabwa inshingano zo kuba Minisitiri wa siporo. Uyu munsi mu Majyepfo na bo bari bantumiye ariko biba ngombwa ko nza hano i Musanze. Nshimishijwe n’ubwitabire bwa Musanze muri Car Free day mu ngeri zose z’abaturage, hari abashinzwe umutekano, abasivire, abakecuru, abasaza n’abana. Mbese ni ibintu by’agaciro”.

Nyuma yo kuzenguruka mu duce tunyuranye tugize umujyi wa Musanze hamwe n’abaturage bahuriye mu masibo anyuranye, Minisitiri Mujyangaju yakoranye n’abo baturage imyitozo ngororamubiri muri Sitade y’ishuri ry’ubumenyingiro rya Muhabura Integrated Polytchnic College (MIPC), aho yasabye abaturage kugeza uwo muco no mu miryango.

Ati “Kuza mu Ntara y’Amajyaruguru kwifatanya namwe muri siporo, ni uburyo bwo kubereka ko twishimiye kwifatanya namwe, kandi tubashishikariza gukomeza muri uwo murongo”.

Minisitiri Munyangaju yasabye abayobozi gufasha abaturage siporo ya bose ikagera no mu miryango
Minisitiri Munyangaju yasabye abayobozi gufasha abaturage siporo ya bose ikagera no mu miryango

Akomeza agira ati “Mbashimiye ko mwitabiriye muri benshi, ubutumwa twabaha ni uko mu Ntara y’Amajyaruguru nk’uko siporo mwayitabiriye muri benshi aho yageze mu mirenge yose, ubutumwa twatanga ni uko yagera no mu midugudu, ikagera n’ubwo igera mu miryango, umubyeyi umugabo, umubyeyi umudamu, bagahaguruka bose bagahagurukana n’abana bakajya muri siporo”.

Minisitiri Munyangaju yavuze ko abayobozi barimo ba Meya na ba Gitifu b’imirenge bakomereza muri uwo murongo wo gutoza abaturage siporo, bagakomeza kuyifata nk’ingirakamaro ku buzima bwabo.

Abaturage bitabiriye iyo siporo, bishimiye kuba bari kumwe na Minisitiri wa Siporo kuri uwo munsi, cyane cyane abageze muza bukuru, bavuga ko bamaze kumenya ko siporo ari nk’urukingo ku buzima bwabo.

Bukayire Michel w’imyaka 62, ati “Siporo ni nziza ni nk’urukingo ku buzima bwacu, cyane ituma ntasaza vuba. Ituma kandi ntigunga nkabana n’abandi, imitsi ntihinamirane kandi ngahora nshyushye mu mubiri ngahorana ubuzima bwiza”.

Akomeza agira ati “Kugira ngo siporo izagere mu muryango nk’uko Minisitiri yabidusabye, ni uko twabikangurira abo twasize mu rugo. Nk’ubu naje gushaka ubuzima bwiza ariko nasize umugore wanjye aryamye. Inama Minisitiri aduhaye ni ingenzi, ubutaha nzazana n’umugore wanjye, abana bo bari ku ishuri”.

Ingabo z'igihugu na zo ntizatanzwe muri siporo rusange
Ingabo z’igihugu na zo ntizatanzwe muri siporo rusange

Nyirasafari Sawiya ati “Twitabiriye siporo kandi turayikunda cyane, kuko inanura umubiri wose kandi n’ubusanzwe dusanzwe twitabira siporo. Siporo mu muryango irashoboka muri Musanze. Ngira ngo mwabonyemo abakecuru kugeza n’ubwo haza na ba bandi bo muri AVEGA bakuze cyane. Siporo ni nziza imitsi irarambuka, ahubwo bayishyire no mu midugudu bibe ihame ku Munyarwanda wese”.

Kuba Minisitiri yatekereje kwifatanya n’Intara y’Amajyaruguru muri siporo, ni igikorwa cyashimishije Umuyobozi w’iyo ntara, Gatabazi JMV na we wari witabiriye iyo siporo, avuga ko ibyo Minisitiri yasabye bigiye gushyirwa mu bikorwa, umuryango wose ugahagurukira rimwe ugakora siporo.

Minisitiri Munangaju yageze aho akora na siporo ku igare
Minisitiri Munangaju yageze aho akora na siporo ku igare

Agira ati “Nkuko Minisitiri abisabye ko siporo igera mu muryango, turashaka ko umuryango wose uhagurukira rimwe. Twifuza ko siporo ijya mu bana cyane cyane. Umuryango wose ukoze siporo byaba byiza cyane. Umugabo n’umugore baramutse bazinduka muri weekend biruka bose, byaba byiza kugira ngo umuryango wose ugerwego n’ubuzima”.

Avuga ko bagiye kwandikira abayobozi bose b’uturere mu rwego rwo kubibutsa gukangurira abaturage mu miryango gukora siporo ku buryo umuturage wese azagerwaho na yo.

Abitabiriye siporo bipimishije indwara ngo bamene uko ubuzima bwabo buhagaze
Abitabiriye siporo bipimishije indwara ngo bamene uko ubuzima bwabo buhagaze

Nyuma ya siporo, Minisitiri wa Siporo n’abandi bayitabiriye bitabiriye gahunda yo kwipimisha indwara zitandura, muri serivisi itangwa n’ibitaro bikuru bya Ruhengeri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mbega byizaa

Clémentine Kamaliza yanditse ku itariki ya: 11-02-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka