Kugendera mu kivunge muri Siporo rusange ya Car Free Day byakuweho

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje impinduka muri Siporo rusange ya Car Free Day, mu rwego rwo gukomeza gushyira mu bikorwa ingamba zo gukumira no kwirinda icyorezo cya Koronavirusi.

Iri tangazo Umujyi wa Kigali waritanze ushingiye ku rindi tangazo Umujyi wa Kigali uherutse gushyira ahagaragara rijyanye no gusubika ibirori bihuza abantu benshi.

Ku bijyanye n’iyo siporo rusange, Umujyi wa Kigali watangaje ko iyo siporo izajya iba ariko mu buryo bukurikira :

1. Imihanda izafungwa nk’uko bisanzwe abantu bayikoreshe mu kwiruka, kugendamo bisanzwe, gutwara amagare n’ibindi,

2. Sites zari zimenyereweho guhurirwaho n’abantu benshi hakorwa aerobics/gym, ntabwo bizakorwa, ndetse hagomba gufungwa;

3. Abantu ntabwo bemerewe kugenda mu kivunge nk’uko byari bisanzwe, buri wese azakora siporo ku giti cye aho ananiriwe cyangwa amasaha yo gufungura imihanda ageze, atahe cg ajye mu zindi gahunda ze;

4. Abakora siporo barasabwa kwirinda gusuhuzanya bahana ibiganza cyangwa guhoberana ;

5. Abakora siporo barasabwa kwitwararika amabwiriza y’isuku n’umutekano w’umuhanda ndetse n’uw’abandi igihe bakora siporo;

Iri tangazo Kigali Today ikesha Umujyi wa Kigali rivuga ko nihagira izindi mpinduka zibaho Umujyi wa Kigali uzabimenyekanisha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka