Kigali Night Run yagarutse
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Mutarama 2023, abakunzi ba siporo yo kwiruka ku maguru muri Kigali mu masaha ya nijoro (Kigali Night Run), bashyizwe igorora.
Kigali Night Run ni igikorwa rusange cya siporo (Sports social event) kimaze kumenyerwa, aho abatuye umujyi wa Kigali n’abawugendereye bahurira ahateganyijwe mu masaha ya nijoro, maze bagakora siporo hagamijwe gufasha no gukangurira abantu gukora siporo mu buryo buhoraho, kandi no kubakundisha kwiruka cyane (run), buhoro (Jog) no kugenda n’amaguru (Walk).
Kigali Night Run imaze kumenyerwa cyane mu Mujyi wa Kigali, aho iba ku bufatanye na Federasiyo y‘umukino wo gusiganwa ku maguru (RAF), Minisiteri ya Siporo ndetse n’Umujyi wa Kigali, ikitabirwa n’abantu b’ingeri zose guhera ku bana, urubyiruko n’abakuze.
Ubusanzwe igitekerezo cy’iyi siporo ya Kigali Night Run cyaje ahanini hagamijwe, yego gukangurira abantu gukora siporo ariko kinategura irushanwa ngaruka mwaka rya Kigali International Peace Marathon, aho abantu baboneraho umwanya wo gusobanurirwa byinshi kuri iri rushanwa, ndetse no kuryitegura.
Kuva uyu mwaka wa 2023 watangira, niyo Kigali Night Run ya mbere igiye kuba, aho biteganyijwe ko izabera aho isanzwe ibera, kuva ku isaha ya saa Moya z’umugoroba.
Iyi Kigali Night Run kandi ije isanga ikindi gikorwa cyahariwe siporo kizwi nka Car Free Day, nacyo kimaze kumenyerwa mu Rwanda, dore ko cyatangiriye mu Mujyi wa Kigali ariko ubu kikaba gikorwa hafi mu ntara zose z’Igihugu, ariko yo (Car Free day) ikaba ikorwa mu masaha ya mu gitondo.
Abahaguruka bazahurira kuri Kigali Heights, banyure muri ‘Round About’ ya Convention Center bahinguke kuri Ambasade y’Abahorandi, bakomeze berekeza Ku kimihurura kuri Minisitri y’Ingabo, bagaruke kuri Kigali Heights ari naho bazasoreza.
Ohereza igitekerezo
|