Kigali: Bitabiriye Siporo rusange yatangiwemo ubutumwa bwo kwirinda Kanseri

Mu gihe u Rwanda n’Isi bitegura kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kwirinda no kurwanya indwara za Kanseri uba buri mwaka tariki 04 Gashyantare, Minisiteri y’Ubuzima yifatanyije n’Abanya-Kigali muri Siporo rusange (Car Free Day), yatangiwemo ubutumwa bwo kwirinda iyo ndwara.

Minisitiri Nsanzimana n'abandi bayobozi ndetse n'abaturage bitabiriye siporo rusange
Minisitiri Nsanzimana n’abandi bayobozi ndetse n’abaturage bitabiriye siporo rusange

Car Free Day imaze kumenyerwa cyane n’abatuye mu Mujyi wa Kigali, bayitabira buri gihe inshuro ebyiri mu kwezi, ni ukuvuga ku cyumweru cya mbere cy’ukwezi hamwe n’icya gatatu.

Ni siporo yakozwe mu gihe u Rwanda rwaraye rutangije ku mugaragaro urugendo rwo kurandura Kanseri y’Inkondo y’Umura bitarenze mu mwaka wa 2027, mbere ho imyaka itatu kuri gahunda y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), ryatangaje ko iyo ndwara igomba kuba yacitse ku Isi mu 2030.

Uretse Minisitiri w’Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana, umaze kumenyerwa ko akunze kwifatanya n’abanya-Kigali muri Siporo rusange, mu rwego rwo kubashishikariza gukora siporo kuko ari ingenzi mu buzima bwa muntu, iy’uyu munsi yanitabiriwe n’umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Ngarambe Rwego hamwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva.

Mu butumwa Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya indwara zitandura mu Kigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC) Dr. Uwinkindi François, yatangiye mu Mbuga Ngari nyuma ya Siporo rusange, yavuze ko uyu ari umunsi udasanzwe watangirijweho ubukanguramba bwimbitse ku ndwara za kanseri, ariko by’umwihariko kuri Kanseri y’Inkondo y’Umura.

Yagize ati “Ni Kanseri ejo twiyemeje ku mugaragaro turangajwe imbere n’abayobozi bacu barimo Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame n’abandi, yuko mu myaka itatu tuzaba tuyiranduye, kubera ko birashoboka. Turasaba abantu gukomeza gushyira imbere gahunda zo kwikingiza, zo gukingiza abana bakiri bato, abangavu bafite imyaka 12.”

Arongera ati “Icyo tubwira Abanyamujyi, cyane abagore bafite imyaka kuva kuri 30, ni ukwisuzumisha hakiri kare, kubera ko buri wese yayirwara, ariko icyiza ni uko hari ibisubizo, Kanseri iyo isuzumwe hakiri kare iravurwa igakira. Twisuzumishe twimenye kandi dufate ingamba zo gukomeza gukora siporo, kuko byagaragaye ko abanyamujyi cyane cyane abagore ikigero cya siporo bakora kiri hasi, ugereranyije n’abandi bo mu tundi Turere.”

MINISANTE yibukije abitabiriye Siporo rusange, ko Siporo ari umuti ikaba n’urukingo rw’indwara nyinshi zitandukanye ziganjemo izitandura, zisigaye zibasiye ndetse zikaba zinahitana abatari bake mu Rwanda no ku Isi.

Ubushakashatsi buheruka gukorwa n’impuguke mu kurengera ibidukikije, bwerekanye ko umunsi wahariwe siporo rusange (Car Free Day) ikorwa inshuro 26 buri mwaka i Kigali, izafasha mu kugabanya 20% by’ingano y’imyuka ihumanya ikirere mu gihe cy’imyaka itanu uhereye mu 2021 kugeza mu 2025.

Ubu bushakashatsi bukomeza bugaragaza ko muri izo nshuro 26 za siporo rusange, ubuzima bw’abagera ku 100 buzabungabungwa bitewe n’uko hari inshuro zigera kuri 600 bari kuzivuzamo baramutse badakora iyo siporo.

Ni mu gihe Igihugu cyo kizazigama agera kuri Miliyari 160Frw yari kuzagenda mu bikorwa binyuranye, byo kuvuza abantu izo ndwara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka