Guverineri Gatabazi yise abakwepa Siporo yo ku wa Gatanu Imungu zimunga umutungo wa Leta

Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney yagereranyije abakozi ba Leta birengagiza umwanya wa siporo ya buri wa gatanu bagenewe na Leta, nk’imungu zimunga umutungo wa Leta.

Guverineri Gatabazi yavuze ko udakora siporo yo kuwa gatanu yagenewe abakozi ba Leta ameze nk'umunga umutungo wa Leta
Guverineri Gatabazi yavuze ko udakora siporo yo kuwa gatanu yagenewe abakozi ba Leta ameze nk’umunga umutungo wa Leta

Yabivuze kuri uyu wa mbere tariki 24 Nzeri 2018, mu nama yatumiwemo abayobozi bafite mu nshingano Siporo mu turere twose tugize Intara y’Amajyaruguru.

Iyi nama yanitabiriwe n’ abayobozi b’uturere bungirije bashinzwe imibereho myiza y’abaturage, abayobozi bashinzwe urubyiruko, siporo n’umuco ku rwego rw’uturere, ndetse n’ abashinzwe imiyoborere myiza mu turere.

Guverineri avuga ko mu gihe amasaha yagenewe Siporo atakoreshejwe uko bikwiye, bigira ingaruka nyinshi ku gihugu no kuri abo bakozi ubwabo.

Agira ati“Amasaha agenewe siporo kuwa gatanu, uyakubye n’umubare w’abakozi mu gihugu cy’u Rwanda ukayashyira mu mibyizi ukayihemba amafaranga, murumva igihombo igihugu kiba cyagize? Mu cyumweru kimwe ni ama miriyoni utabara”

Akomeza agita ati “Niba umuntu yagombaga gukora siporo ntayijyemo, agomba kugaragaza icyo yakoze muri ayo masaha. Uwakwepye iyo siporo, ntaho aba ataniye n’uwamunze umutungo wa Leta awunyereza cyangwa awukoresha nabi”.

Bamwe mu bitabiriye inama bagiye bagaragaza impamvu zimwe na zimwe zibabuza gukora siporo yo kuwa gatanu uko bikwiye.

Abayobozi b'ururere bungirije bashinzwe imibereho myiza y'abaturage nabo bitabiriye iyo nama
Abayobozi b’ururere bungirije bashinzwe imibereho myiza y’abaturage nabo bitabiriye iyo nama

Nsengiyumva Jean de la Croix umukozi w’Akarere ka Burera ushinzwe urubyiruko, umuco na Siporo agira ati“ Hari ubwo abakozi bihisha inyuma y’akazi kenshi rimwe na rimwe akakubwira ko hari raporo yasabwe agomba gutanga mu minota 30, ataboneka muri siporo.”

Nsengiyumbva avuga ko hari n’ubwo akazi kenshi k’abayobozi gakoma mu nkokora siporo. Ati“Hari aho kimwe cya kabiri cy’abakozi baba bagiye mu zindi nshingano z’akazi bahamagawemo n’ababakuriye bikabangamira Siporo, bityo ibyo bikaba bikwiye guhabwa umurongo ngenderwaho”.

Guverineri kandi avuga ko kuba abakozi bakomeje kwirengagiza siporo bigira n’ingaruka ku buzima bwabo, bikadindiza umusaruro bakagombye gutanga mu kazi.

Ati“impamvu Leta yashyizeho siporo kuwa gatanu ni uko siporo ari ubuzima. Umuntu wakoze iyo minsi y’akazi akoresha imbaraga ze zose, gukora siporo ni uburyo bwo kuruhuka no kwirinda stress z’akazi. Udakoze siporo nta musaruro twamutegerezaho”.

Abafite mu nshingano zabo siporo mu turere batumiwe muri iyo nama
Abafite mu nshingano zabo siporo mu turere batumiwe muri iyo nama

Yihanangirije abafite siporo mu nshingano ko mu gihe siporo ititabiriwe bagiye kujya babibazwa, avuga ko n’abadakora siporo kubera akazi bajya bareka gushyira akandi kazi mu mwanya wa siporo, utabonetse kubera imbamvu zitunguranye z’akazi, akagaragaza umusaruro wavuye muri ako kazi.

Mu zindi ngamba zafatiwe muri iyo nama mu guteza imbere siporo mu Ntara y’Amajyaruguru, hari ugushinga amakipe y’amagare muri buri turere, no gushyiraho amakipe anyuranye ahagararira uturere ku rwego rw’igihugu.

Harimo no kongera umubare w’ibibuga no gushyira imbaraga muri siporo mu bigo binyuranye by’amashuri ,ibya Leta no mu byikorera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka