Abazitabira Kigali Peace Marathon bazahatanira ibihembo birimo n’ipikipiki

U Rwanda rugiye kwakira ku nshuro ya 14 isiganwa mpuzamahanga ry’amahoro, bikaba biteganyijwe ko rizatwara Milioni 120 z’amafaranga y’u Rwanda

Mu isiganwa mpuzamahanga ku maguru rizwi nka Kigali International Peace Marathon riteganyijwe kubera mu Rwanda kuri iki cyumweru tariki 20/05/2018, hongeweho igihembo cyagenewe Umunyarwanda/kazi uzitwara neza.

Nk’uko byatangajwe na Mubiligi Fidele, Umuyobozi wa Federasiyo y’imikino ngororamubiri mu Rwanda, ikigo gitunganyiriza moto mu Rwanda cyemeye ko kizahemba Umunyarwanda uzaba yitwaye neza muri iri rushanwa, gusa bakaba bataranoza ibizagenderwaho kugira ngo harebwe ukwiye guhembwa.

Nyirarukundo Salome wegukanye umwanya wa mbere mu isiganwa rya 2017, mu gusiganwa igice cya Marathon
Nyirarukundo Salome wegukanye umwanya wa mbere mu isiganwa rya 2017, mu gusiganwa igice cya Marathon

Usibye iyo moto izatangwa, uwa mbere mu bagabo ndetse no mu bagore muri Marathon yuzuye azahembwa Milioni 2, uwa kabiri Milioni imwe n’ibihumbi 600, uwa gatatu 1,400,000 Frws.

Minisitiri w'Umuco na Siporo Uwacu Julienne ashimira Nyirarukundo Salome wari watwaye iri siganwa
Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne ashimira Nyirarukundo Salome wari watwaye iri siganwa

Mu gice cya Marathon, uwa mbere (abagore n’abagabo) azahembwa Milioni imwe, uwa kabiri ibihumbi 700, uwa gatatu ibihumbi 500, uwa kane ibihumbi 340,
Half .

Iri siganwa rizaba ririmo ibyiciro bitatu, harimo Marathon yuzuye izaba igizwe na Kilometero 42, igice cya Marathon kizaba kigizwe na Kilomtero 21, ndetse na Run for Peace ikinwa n’abagamije kwishimisha no gukora siporo isanzwe izaba iresha na Kilomtero zirindwi.

Uko mu isiganwa ry’umwaka ushize bari bakurikiranye

Abagabo
Half Marathon (21kms)

1. Kipoech Batille Bartile Kiptoo 1h04’25"
2. Mutal Ezecheil Kimeli 1h05’38"
3. Hakizimana John 1h05’48"
4. Bowen Josphat Kipchirchir 1h05’59"
5. Niyonsaba Ferdinand 1h06’01"
6. Kemei Moses Kipnaetich 1h06’05"

Full Marathon (42kms)

1. Chumba Gilbert Kipleting (Kenya) 2h19’49"
2. Kiyeng Edwin Kemboi 2h19’57"
3. Tallam James 2h20’00"
4. Tarus David Kiptui 2h20’04"
5. Elkana Kibet Yego 2h21’46"
6. Kiptoo Mathew 2h21’59"

Abagore

Half Marathon (21kms)

1. Nyirarukundo Salome 1h15’28"
2. Sheilla Chesang 1h20’24"
3. Musakakindi Claudette 1h20’36"
4. Yankurije Martha 1h21’09"
5. Kiprop Lilian Jeoksgei 1h23’27"
6. Eleman Ziporar Narunyang 1h32’33"

Full Marathon (42kms)

1. Rutto Beatrice Jepkorir 2h46’38’’
2. Bundotich Pamela Chepkoech 2h47’21"
3. Sarah Jerop Legat 2h47’24"
4. Too Fridah Jepkite Lodep 2h51’26"
5. Sylvia Jemeli 2h51’46"
6. Chebert Tenyan 2h52’52"

Amwe mu mafoto yaranze isiganwa ry’umwaka ushize

Nyirarukundo Salome wa kabiri ibumoso ahatana n'abandi
Nyirarukundo Salome wa kabiri ibumoso ahatana n’abandi
N'abakuze ntibatanzwe ...
N’abakuze ntibatanzwe ...
Anitha Pendo n'ubwo yiteguraga kwibaruka, yari yaje muri iri siganwa aho yagaragaye mu cyiciro cya Run for Peace
Anitha Pendo n’ubwo yiteguraga kwibaruka, yari yaje muri iri siganwa aho yagaragaye mu cyiciro cya Run for Peace
Kuri Stade Amahoro, mu kibuga hagati hakorerwaga n'indi mikino y'abana
Kuri Stade Amahoro, mu kibuga hagati hakorerwaga n’indi mikino y’abana
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ndasubiza uwabajije impamvu marathon yitwa International Peace Marathon,iyi nyito yazanywe n,abaritangije aribo"Soroptomist international...ishyirahamwe ry’abagore riri ku isi yose ..nibo baritangije,nyuma Ministere ifite imikino mu nshingano irayifata kuko yari iyishimye,niyo mpamvu numva itahinduye inyito kandi ni koko ifunguriwe abashobora kuyitabira aho baba baturuka ku isi yose...bityo rikaba international gutyo.

Jeda yanditse ku itariki ya: 13-05-2018  →  Musubize

Ariko iryo rushanwa iyo muryita international muba mugende kuki,kubera abakinyi baryitabira batazwi baza kuryitabira baturuka mu bindi bihugu cg,kugirango kigali marathon ishyirwe kuri urwo rwego nuko abakinyi bamaze kwibaka izina muri uwo mukino bazajya baryitabira,kandi rero top 10 mu bagabo no mubagore baratumirwa bakanarihwa kwitabira uwo mukino ibihembo bihenze kuko iyo abo bakinyi iyo baje bamanuka ni team ye yose imwitaho urumva ko hari condition ikomeye kugirango iryo rushanwa mu Rwanda ryitwe international .

Bimawuwa yanditse ku itariki ya: 11-05-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka