Abarenga 800 bamaze kwiyandikisha muri Marathon igiye kubera i Rwamagana
Kuri iki cyumweru mu karere ka Rwamagana haraza kubera isiganwa ku maguru rizwi nka "Rwamagana Challenge" rigamije kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko
Kuri iki cyumweru mu karere ka Rwamagana hateganyijwe isiganwa rizaba rigabanyije mu byiciro bitatu ari byo Marathon, igice cya Marathon na Run for Fun ikinwa n’abana n’abandi bagamije gukora Siporo gusa no kwishimisha bitari uguhatana.

Ni irushanwa rifite insanganyamatsiko igira iti "Dukore Siporo turwanya ibiyobyabwenge", aho abaturuka kure bazatanga amafaranga 1000 y’icumbi ndetse n’ifunguro, ndetse uwiyandikisha akazaba asabwa kuba afite ikarita y’ubwisungane mu kwivuza, kwiyandikisha bigasozwa kuri uyu wa Gatandatu Saa mbili z’ijoro.
Iri siganwa ryateguwe n’akarere ka Rwamagana gafatanyije na Rwamagana Athletics Club ndetse n’umufatanyabikorwa w’akarere ka Rwamagana mu bikorwa by’iterambere witwa MSAADA

Mu kiganiro twagiranye n’umwe mu bakozi b’akarere ba Rwamagana bari gutegura iki gikorwa, yadutangarije ko kugera mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, abantu 837 bari bamaze kwiyandikisha kuzitabira iri siganwa
Yagize ati "Abantu barakiyandikisha ari benshi cyane haba ku karere ka Rwamagana, haba kuri Yego Center i Rwamagana, ubu 837 bamaze kwemeza ko bazaza, ikindi kandi ni uko imyaka ishira ariko irushanwa riba ryiza ndetse rikanategurwa neza, ubu uyu mwaka imyiteguro yaranogejwe kurusha ubushize"
Abasiganwa bazahagurukira ku Kibuga cya AEE bamanuke umuhanda wa Poids lourd, bakatire muri rond point aho bita mu Byimana kuri Arrete, berekeze i Sovu na Cyaruhogo, bagere i Nkungu, nyuma bagaruke basoreza ku Kibuga cya AEE aho bazaba batangiriye.
Ohereza igitekerezo
|
kumuka mucyaro mukazamura impano