Abanyakenya bongeye kuza ku isonga muri ‘Marathon mpuzamahanga ya Kigali’
Mu mikino yo gusiganwa ku maguru “Marathon mpuzamahanga yitiriwe Amahoro ya Kigali yabaye ku cyumweru tariki 18/5/2014, Abanyakenya nibo begukanye imidari myinshi, nyuma yo kuza ku isonga muri byiciro bitandukanye by’iryo siganwa ngarukamwaka.
Muri iryo siganwa, abantu 1664 basiganwaga mu byiciro bitandukanye birimo abasiganwa kilometero 42 bita ‘full Marathon’, abasiganwaga kilometero 21 bita ‘half Marathon’, abasiganwaga kilometero 5 barimo abo mu rwego rw’abishimisha n’abarwanya ubusaza, ndetse n’abo mu rwego rw’abafite ubumuga.
Ni irushawa ryitabirwa n’abantu baturuse mu bihugu byo ku migabane yose y’isi, abo muri Afurika bari baniganjemo ababigize umwuga bakaba bakomoka mu Burundi, u Rwanda, Eritrea, Ethiopia, Kenya, Uganda na Tanzania.

Abasiganwaga muri iryo rushanwa ryakinwaga ku nshuro yaryo ya 10, bahagurukiye kuri stade Amahoro, bakazengurukaga ibice bitandukanye by’umugi wa Kigali birimo Remera, Kimihurura, Nyarutarama, Gacuriro na Kacyiru, bagasubira kuri Stade Amahoro ari naho basorezaga.
Nk’uko byagenze umwaka ushize, Abanyakenya bongeye kwigaragaza haba muri ‘Marathon’ (Km 42), ndetse no muri ‘Half Marathon’ (km 21).
Muri ‘Marathon’ yuzuye, imyanya 9 ya mbere yegukanywe n’Abanyakenya babimburiwe na Kipkorir Biwot, warangije kilometero 42 akoresheje amasaha 2, iminota 17 n’amasegonda 55 ahita yambikwa umudari wa zahabu ndetse anashyikirizwa na minisitiri wa sport n’umuco Protasi Mitali , miliyoni 1 n’ibihumbi 200 by’amafaranga y’u Rwanda.

Kiplagat Jacob yaje ku mwanya wa kabiri, naho Kiptum Barnabas yegukana umwanya wa gatatu, mu gihe Mugabo Jean Damasecene, Umunyarwanda waje bugufi, yagukanye umwanya wa 10.
Kipkorir Biwot wegukanye umwanya wa mbere muri Marathon avuga ko kuva Kenya imaze kwamamara ku isi muri uwo mukino biterwa n’ingufu ishyirahamwe ry’uwo mukino ryashyizemo kandi ngo na Leta yabo irabashyigikira cyane kuko n’iyo bagiye mu marushanwa mpuzamahanga barushaho kwitwara neza.
Muri ½ cya Marathon Silah kipkemboi w’Umunyakenya wari wabaye uwa mbere umwaka ushize yongeye gusiga abandi maze ahabwa amafaranga ibihumbi 800 by’amanyarwanda . Yakurikiwe na bagenzi be b’Abanyakenya Chebet Alfred na Koprotich Stephen, naho Umunyarwanda Sebahire Eric aza ku mwanya wa 5, uwa mbere akaba yamusizeho iminota 2 n’amasegonda 9.

Sebahire avuga ko kuba Abanyakenya bakomeza kubanikira atari uko ari ibitangaza, ahubwo ngo ni imyitozo ihagije babona, ku buryo n’Abanyarwanda bayihawe bagera ku rwego rwo hejuru.
Ati “Abanyakenya baritoza cyane kandi bitoreza ahantu hari imisozi miremire cyane, bikabongerera imbaraga. Ndahamya ko Abanyarwanda baboye imyitozo ihagije, bakitabwaho nk’uko muri Kenya bigenda, ntabwo Abanyakenya bazongera kujya badusiga”.
Mu rwego rw’abagore, muri ½ cya Marathon Umunyatanzaniya Elisante Nathalia yagukanye umwanya wa mbere n’amafaranga ibihumbi 800, naho Umunyarwandakazi waje hafi ni Mukandanga Clementine wabaye uwa kane.

Kenya kandi yongeye kwigaragaza muri Marathon y’abagore, aho Kamaiyo Sally Jemutai yasesekaye kuri Stade Amahoro ayoboye abandi Banyakenyakazi bane bari bamukurikiye, maze ahabwa umudari wa zahabu na miliyoni 1 n’ibihumbi 200 by’amafaranga y’u Rwanda.
Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri mu Rwanda, Nkezabo Jean Damascene, asanga igihe kigeze ngo n’Abanyarwanda batangire kwegukana ‘Marathon ya Kigali’, gusa ngo kuryegukana birasaba ko abakinnyi bazajya bahabwa imyitozo myinshi mu makipe yabo, bakunganirwa mu gihe bagiye mu ikipe y’igihugu.
Marathon mpuzamahanga ya Kigali kandi yanabaye imyitozo myiza kuri bamwe mu bakinnyi barimo kwitegura imikino ihuza ibihugu bikoresha uririmi rw’icyongereza izabera i Grasgow muri Scotland mu kwezi kwa karindwi uyu mwaka.
Theoeneste Nisingizwe
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|