Abanyakenya bihariye imidari myinshi muri Marathon y’Amahoro ya Kigali
Abanyakenya bongeye kugaragaza ko bazi gusiganwa intera ndende, ubwo begukanaga imyanya ya mbere muri Maratahon mpuzamahanga ya Kigali yitiriwe Amahoro yasorejwe kuri Stade Amahoro ku cyumweru tariki 19/05/2013.
Mu cyiciro cya Half Marathon (kilometeto 21), Umunyakenya Lah Kipkomboi yabaye uwa mbere akoresheje isaha imwe, umunota umwe n’amasegonda 41, akurikirwa na mugenzi we w’Umunyakenya Moses Kipkosgei, wakoresheje isaha imwe, iminota ibiri n’amasegonda atatu.

Muri icyo cyiciro, Umunyarwanda waje hafi ni Kajuga Robert, warangije iyo ntera ari ku mwanya wa kane, akaba yakoresheje isaha imwe, iminota ibiri n’amasegonda icyenda.
Lah Kipkomboi wegukanye umwanya wa mbere muri ½ cya Marathon yahawe umudari wa zahabu na Miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda, uwa kabiri ahabwa ibihumbi 800, uwa gatatu ahabwa ibihumbi 600.
Mu bagore muri ½ cya Marathon, naho Abanyakenya bongeye kwigaragaza, maze uwitwa Cheyech Kales arangiza intera ya kilometero 21 akoresheje isaha imwe, iminota 12 n’amasegonda 56.

Chelimo Loywapet yabaye uwa kabiri akoresheje isaha imwe, iminota 14 n’amasegonda 23, hakurikiraho abandi Banyakenyakazi babiri n’Umunyatanzaniya umwe, mbere y’uko haza Umunyarwndakazi Claudette Mukasakindi waje ku mwanya wa gatandatu akoresheke isaha imwe, iminota 16 n’isegonda rimwe.
Mu cyiciro cya Marathon yuzuye (Full Marathon), imyanya ya mbere itanu yegukanywe n’Abanyakenya, bayobowe na Kipyego Barnabas waje ku mwanya wa mbere, maze Umunyarwanda Jean Baptiste Ruvubi waje hafi yegukana umwanya wa 17.

Mu cyiciro cy’abagore muri Marathon yuzuye, nta Banyarwandakazi bigeze bayitabira, ariko Abanya-Ethiopia barigaragaje cyane begukana imyanya ibiri ya mbere.
Uwitwa Faye Mosjsa Dabele yabaye uwa mbere, akurikirwa na mugenzi we Ayam Tigist Teshome naho Umunyakenyakazi Too Fridah Jepkite Lodep aza ku mwanya wa gatatu.

Muri Marathon yuzuye, uwabaye uwa mbere yatahanye Miliyoni imwe n’ibihumbi 300 y’u Rwanda, uwa kabiri atwara miliyoni imwe n’ibihumbi 200 naho uwa gatatu atwara Miliyoni imwe.
Theoneste Nisingizwe
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ni ibisanzwe n’ahandiabanyakenya banikira abandi,bateye imbere muri uyu mukino,bawutangira bakiri bato kandi bakaba banafite abatoza babigize umwuga. buriya badusigiye isomo ryiza cyane.