Abakinnyi bane bagiye guhatana muri shampiyona y’isi ya Cross Country

Ikipe y’igihugu y’umukino wo gusiganwa ku maguru igizwe n’abakinnyi bane irerekeza muri Denmark iri joro aho igiye guhatana muri shampiyona y’isi yo gusiganwa ku gasozi (Cross Country) izabera ahitwa Aarhus, kuri uyu wa gatandatu tariki ya 30 Werurwe 2019.

Iyi kipe izahagararira u Rwanda igizwe n’abakinnyi bane ari bo Hitimana Noël na Tuyishimire Christophe bakinira APR Athletics Club, Muhitira Félicien wa Mountain Classic Athletic Club na Bigirimana Theophile ukinira NAS.

Umukinnyi Sugira Ernest na we yari mu bagombaga guhatana muri iyi shampiyona ariko agira ikibazo cy’imvune habura iminsi mike ngo shampiyona itangire. Sugira ni na we wari waje hafi mu Banyarwanda bari bitabiriye shampiyona y’isi yabereye muri Uganda muri 2017 aho yaje ku mwanya wa 48.

Umutoza w’iyi kipe, Karasira Eric, yatangaje ko abakinnyi biteguye neza kandi bafite ishyaka ryo guharanira kongera kugaruka mu myanya ya mbere muri uyu mukino.

Karasira yagize ati “ Turashaka kongera kwisubiza imyanya ya mbere nk’uko kera twari tuyifite (nk’imyanya ya 3, 4 n’iya 5), ngira ngo murabizi ko hashize igihe tutaza mu myanya myiza muri Cross Country, ariko nzi neza ko dushobora kwisubiza imyanya ya 5, iya 4 binashobotse n’iya 3, bigenze neza ngira ngo Imana ibidufashije tuzabigeraho.”

Iyi kipe irahaguruka i Kanombe kuri uyu wa gatatu tariki 27 Werurwe 2019, saa mbiri z’ijoro yerekeza muri Denmark.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka