Abanyarwanda bakiriwe muri Brazil, ibendera ry’u Rwanda rirazamurwa-Amafoto
Kuri uyu wa mbere ni bwo itsinda ry’u Rwanda riri muri Brazil mu mikino Olpempike ryakiriwe ku mugaragaro, ndetse n’ibendera ry’u Rwanda rirazamurwa.
Ni umuhango wabereye muri Village Olympique, urangwa no kwakira aba bakinnyi bamaze kugera muri Brazil, hazamurwa ibendera ry’u Rwanda, hanaba imyiyereko n’imikino gakondo ya Brazill.



Abakinnyi babiri kuri barindwi bazahagararira u Rwanda ni bo bari bamaze kugera i Rio ari bo IMANIRAGUHA ELOI na UMURUNGI JOHANNA bombi bazarushanwa mu mukino wo koga.





Imaniraguha Eloi w’imyaka 21 yahageze kuwa kane 28.07.2016 aturutse I Phuket muri Thailande aho yari amaze umwaka ahugurirwa mu kigo cya FINA (Fédération Internationale de Natation), Umurungi Johanna w’imyaka 20 we yageze i Rio kuwa gatanu 29.07.2016 avuye i Torino muri Italie ari naho asanzwe abana n’umuryango we.
Undi mukinnyi wari uteganyijwe kuhagera ni NIYONSHUTI ADRIEN usiganwa ku magare kuri uyu wa mbere 01.08.2016, mu gihe abasigaye bane bazahagera mu gihe amarushanwa mu mikino yabo azaba yegereje, abo ni MUKASAKINDI CLAUDETTE na NYIRARUKUNDO SALOME (09.08.2016), BYUKUSENGE NATHAN (15.08.2016) na UWIRAGIYE AMBROISE (16.08.2016).
Imihango yo gufungura ku mugaragaro iyi mikino izaba ku wa Gatanu taliki ya 05 Kanama 2016, mu gihe imikino yo izasozwa ku wa 21 Kanama 2016.
Ohereza igitekerezo
|
Twagezeyo tu nugufata ahantu utarwanye.kumahoro gusa.Imani ikomeje kutumenyekanisha
A bavandimwe tubifurije Kongera kuzamura idarapo ryigihugu
A bavandimwe tubifurije Kongera kuzamura idarapo ryigihugu
Imana ikomeze kubajya imbere.
Ababakinnyi mbifurije gutsinda.
abanyarwanda tubifurije kuhatambuka gitwari