Ruvubi na Sebahire bahesheje ishema u Rwanda maze Kenya Yiharira imyanya ya mbere
Mu isiganwa mpuzamahanga ku maguru rizwi ku izina rya Kigali International Peace Marathon ryabereye mu Rwanda kuri iki cyumweru taliki ya 24 Gicurasi 2015 ryarangiye Kenya yihariye imyanya ya mbere mu gihe Eric Sebahire yabaye uwa gatatu muri Kilometero 21 naho Ruvubi Jean Baptiste aba uwa kabiri muri kilometero 42.
Abanya Kenya nk’ibisanzwe bongeye kwiharira imyanya ya mbere mu irushanwa rizwi ku izina rya Kigali International Peace Marathon ryaberaga i Kigali ku nshuro ya 11.aho mu bakobwa mu byiciro byose imyanya ya mbere yegukanywe n’abanya Kenya ndetse mu bagabo Imyanya ya mbere ifatwa n’abanyakenya

Mu gusiganwa igice cya Marathon (21kms) mu bagabo uwa mbere yabaye umunyakenya Wycliffie Kipkorir Biwot wahageze akoresheje igihe kingana na 1h 04’40”, uwa kabiri aba Hoseya Naillel Anisomuk nawe wo muri Kenya akoresheje 1h:04:55. naho ku mwanya wa gatatu haza umunyarwanda Sebahire Eric yakoresheje isaha imwe iminota ine n’amasegonda 58.

Mu gusiganwa igice cya Marathon (21kms) mu bagore Uwa mbere yabaye Gladys Pkemoi wakoresheje isaha imwe,iminouta 12 n’amasegonda 39 mu gihe umunyarwandakazi waje hafi ari Nyirarukundo Salome waje ku mwanya wa kane akoresheje isaha imwe, iminota 14 n’amasegonda 51

Mu gusiganwa Kilometero 42 (42kms) ku mwanya wa mbere haje Omulio Ezekiel wakoresheje amasaha 2,iminota 18 n’amasegonda 15.maze ku mwanya wa kabiri haza umunyarwanda Ruvubi Jean Baptiste akoresheje amasaha 2 iminota 19 n’amasegonda 3,






Sammy IMANISHIMWE
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|