Muhanga: Abadivantisite batangije sport kuri bose
Mu gitondo cyo ku wa 22 Kamena 2014, ku cyicaro cy’akarere ka Muhanga, niho hatangirijwe igikorwa cyo gukora Sport kuri bose mu itorero ry’Abadiventiste b’umunsi wa karindwi muri Asosiyasiyo y’u Rwanda rwo hagati.
Iki gikorwa cyatangijwe n’abagenda begereza izabukuru barengeje imyaka 40 cyishimiwe cyane n’ushinzwe umuco na Sport mu karere ka Muhanga, Gashugi Innocent, wanasabye n’abandi bo mu madini atandukanye kubigiramo uruhare bitewe n’akamaro ka Sport ku buzima bw’umuntu uwari we wese.

Sport kuri bose ni igikorwa cyashyizwemo ingufu na Leta y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’umuco na Sport. Bitewe n’akamaro ka Sport ku buzima bwa muntu buri Munyarwanda wese akaba asabwa kwitabira iyi Sport kuri bose kuko ari we uba wigirira neza kandi anaharanira ko ubuzima bwe burushaho kugira umuze ndetse no kurama.
Mundanikure Simeon w’imyaka 52 ni umukirisitu w’itorero ry’Abadiventiste utuye i Gahogo mu karere ka Muhanga wari witabiriye igikorwa cyo gutangiza sport kuri bose. Avuga ko we bitewe n’uko azi akamaro ka Sport, n’ubwo agenda agera mu zabukuru azakomeza kuyikora akabishishikariza n’abandi.

Impamvu nyamukuru ngo ni uko imyitozo ngororamubiri irwanya indwara zitandukanye nk’izijyanye n’umutima nk’umuvuduko w’amaraso ukabije cyangwa se amaraso agenda buhoro, iyo umuntu akora sport amasukari akaba agabanuka mu mubiri bikamurinda za diyabete, indwara z’imitsi n’izindi ndwara zitandukanye.
Yongeraho ko iyo umuntu akora Sport ahorana akanyamuneza binyuze mu guhura n’abandi bagasabana, ibyo bikaba binamufasha muri byinshi mu mibereho ye kandi bigatuma ubuzima bwe burushaho kumera neza akaba yanaramba.
Ibi kandi bigarukwaho na Mukakalisa Adelphine, umwe mu bayobozi b’itorero ry’Abadiventiste b’umunsi wa karindwi muri Asosiyasiyo y’u Rwanda rwo hagati wavuze ko ubusanzwe imyitozo ngororamubiri yajyaga ikorwa, ariko ko noneho bashaka ko buri mukirisitu n’abandi babishaka bajya bakora iyo Sport ari benshi kuko ari ingirakamaro.

Ubusanzwe itorero ry’abadivantiste mubyo ryigisha Abakristo baryo harimo ibyo kwitungira amagara mazima ndetse n’iby’umwuka. Rikaba rigira icyiciro cy’ubuzima kinigishyirizwamo ibijyanye n’uko umukiristu wese yakwita ku buzima bwe, bukarushaho kuba bwiza kandi buzira umuze.
Akaba ari muri urwo rwego igikorwa cyo gukora imyitozo ngororamubiri, nka kimwe mu bifasha abakiristo kugira amagara mazima n’ubuzima bwiza cyatekerejwe nk’uko Mungwarakarama Jean Pierre uhagarariye icyiciro cy’ubuzima muri Asosiyasiyo y’u Rwanda rwo hagati yabidutangarije.
Sport ifitiye umubiri akamaro kanini
Uretse abakora Sport bayitaka bakanavuga ibigwi byayo, n’abaganga bemeza neza ko Sport ari nziza cyane ku buzima kandi ko ari ingenzi ko buri wese yayikora. Dr Hakizimana Ephron, umuganga ku bitaro bya Kabgayi avuga ko imyitozo ngororamubiri ifite akamaro kanini cyane.
Dr Ephron avuga ko sport irinda indwara nyinshi, umubiri ugakora neza, ikamwongerera imbaraga, igatuma adahorana umunabi, ikongerera abashakanye urukundo n’umunezero, igatuma amagufa akomera, ikarinda indwara z’umuvuduko udasanzwe w’amaraso “Hypertension na Hypotension”.


Sport igabanya isukari mu mubiri bikarinda Diyabete, birwanya indwara zatuma udutsi tw’ubwonko twaturika, ifasha ubwonko, ikagabanya ingorane zo kwandura Kanseri yo mu mara, gukora sport bivugurura urwego rw’imibanire n’abandi kuko umuntu ahura n’abandi bagasabana, bikamurinda kwitekerezaho cyane, kuvuga nabi cyangwa se guhorana umushiha, sport kandi ituma umubiri urushaho kumera neza muri rusange nk’uko Dr Ephron yabigarutseho.
Uretse aka kamaro rusange, Dr Ephron avuga ko ku bagore Sport ituma bongera imyaka yo kubaho, igatuma amaraso atembera neza, igatuma bajya mu mihango mu buryo bwiza kandi neza, yongera imisemburo yo mu bwoko bwa “endrophine” ituma habaho “affection” bigatuma imibonano mpuzabitsina igenda neza cyane.
Safari Viateur
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|