MTN yatanze Milioni 69 muri Kigali Peace Marathon
Mu isiganwa mpuzamahanga ku maguru rizabera i Kigali taliki ya 22/05/2016,sosiyete ya MTN yatanze inkunga ya Milioni 69 z’amanyarwanda
Mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro isiganwa ngarukamwaka ku maguru rizenguruka umujyi wa Kigali (Kigali international Peace Marathon),isosiyete y’itumanahao ya MTN isanzwe itera inkunga iri siganwa,yatanze inkunga ya Milioni mirongo itandatu n’icyenda n’ibihumbi magana arindwi na mirongo itanu n’umunani (69,758,000).



Uyu muhango wari witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Umunyamabanga uhoraho muri Ministeri ya Siporo n’umuco Lt Col Rugambwa Patrice,yashimiye Perezida wa Republika y’u Rwanda watangije aya marushanwa mu mwaka wa 1995 ,ashimira MTN ku nkunga yateye iri rushanwa,ndetse anakangurira abanyarwanda kuzitabira ari benshi,
Yagize ati "Ndashimira Nyakubahwa Perezida wa Republika watangije aya marushanwa mpuzamahanga,turakangurira abanyarwanda mu bice bitandukanye kuzitabira aya marushanwa,kandi ndizeza abantu ko Minispoc izakora ibishoboka byose iri rushanwa rya 2016 rikagenda neza"




Iri rushanwa rifite umwihariko ugereranije n’andi marushanwa yabanje
Nk’uko byatangajwe na Rukundo Johnson,umunyambanga mukuru w’ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri mu Rwanda,uyu mwaka hazagaragaramo udushya twinshi.

- Kwerekeza mu mikino Olempike
Iri siganwa rizabera mu Rwanda muri uyu mwaka wa 2016,rizaha amahirwe abakinnyi bazitwara neza,aho bwa mbere mu mateka abazabona ibihe byiza (minimas) bazabona amahirwe yo kwerekeza mu mikino olempike izabera i Rio Janeiro muri Brazil kuva taliki ya 5 kugeza 21/08/2016.
- Gupima ibiyobyabwenge
Byatangajwe kandi ko mu isiganwa ry’uyu mwaka,abakinnyi bazaryitabira bazapimwa niba bakoresha ibiyobyabwenge,aho abakinnyi bazaza mu myanya ya mbere,bazahabwa ibihembo ari uko ibisubizo by’ibiyobyabwenge,bizagaragaza ko ntabyo bakoresha.
- Umukobwa wa mbere azabona akayabo
Nyuma yo kongera inkunga itangwa na MTN Rwanda,byaje gutangazwa ko muri aya marushanwa,umukobwa uzaza ku mwanya wa mbere azegukana Milioni ebyiri z’amanyarwanda,mu gihe umwaka ushize yari yahawe Milioni imwe n’ibihumbi magana atanu.
- Peace concert na Peace torch
Biteganijwe ko taliki ya 20/05/2016 hazakorwa igitaramo cyitiriwe amahoro,maze bucyeye bwaho taliki ya 21/05/2016,hazaba urugendo rurerure ruzaba rugamije kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994,urugendo ruzabamo kuzengurutsa urumuri rw’amahoro (Peace torch),rukazava ku rwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi ruri Kagarama rukagera kuri Stade Amahoro,maze rukazarara rwaka kugeza mu gitondo taliki ya 22/05/2016 ubwo aya marushanwa azaba atangiye.
Aya marushanwa azaba akinwa mu byiciro bine,harimo Marathon yuzuye izaba igizwe na Kilometero 42,igice cya Marathon kizaba kigizwe na Kilometero 21,gusiganwa byo kwishimisha (Run for Fun),ndetse hazahabwa n’umwanya abafite ubumuga.
Ohereza igitekerezo
|