Ikipe y’igihugu ya Karate nyuma yo kwitabira amarushanwa ku rwego rwa Afurika yabereye mu gihugu cya Senegal ikitwara neza, Gashagaza Solange umwe mu bakobwa bagize iyi kipe akegukana umudari wa Bronze mu rwego rwa Afurika, ubu yakajije imyitozo aho yitegura kuzitabira amarushanwa ku rwego rw’isi azabera mu gihugu (…)
Abakinnyi ba Karate bibumbiye mu itsinda (club) ryitwa Tiger (urusamagwe) bakinira mu murenge wa Kibumbwe mu karere ka Nyamagabe baratangaza ko kuba bakinira mu cyaro ari imwe mu mbogamizi ituma batabasha gutera imbere mu mukino wabo.
Mutarambirwa Jerse ni umugabo w’imyaka 42 ariko umureba ntiwamenya ko ayifite; ngo kuba agaragara ko akiri muto biterwa na siporo ya karate yakoze kuva afite imyaka 7. Kubera gukunda iyi siporo, byatumye ayitoza n’umuryango we wose.
Itsinda ry’abakarateka ryitwa LIONS KARATE-DO CLUB risanzwe rikiniramo abana bato kuri stade Amahoro i Remera, ku cyumweru tariki 23/12/2012 yatangije ikiciro cy’abakinnyi bafite imyaka hejuru ya 35.
Urubyiruko rukina umukino wa Karate rwo mu murenge wa Rugengabari, mu karere ka Burera rutangaza ko rudatera imbere mu bumenyi bw’uwo mukino kubera ko batuye mu cyaro kandi n’ubuyobozi bukaba butabitaho.
Ikipe y’u Rwanda yitabiriye amarushanwa ya karate ku rwego rwa Afurika ari kubera mu gihugu cya Maroc iri kugenda yitwara neza.