Urwego rwo kwiyerekana muri Karate ruracyari hasi

Umutoza w’ikipe y’igihugu mu mukino njyarugamba wa Karate Nkuranyabahizi Noel avuga ko urwego rwa Karate rushimishije ariko ngo ibijyanye no kwiyerekana (Kata) haracyarimo ikibazo.

Urwego rw'ibijyanye no kurwana (Kumite) ruri hejuru (Photo: Internet)
Urwego rw’ibijyanye no kurwana (Kumite) ruri hejuru (Photo: Internet)

Ibyo yabitangaje nyuma yo gusoza amahugurwa yahawe abatoza b’amakipe yose akina muri shampiyona y’u Rwanda ndetse na bamwe mu bakinnyi bakina muri ayo makipe, hitegurwa irushanwa nyafurika rizabera mu Rwanda.

Nkuranyabahizi yavuze ko urwego rw’ibijyanye no kurwana (Kumite) ruri hejuru ariko urwo kwiyerekana(Kata)rwo rukaba rukiri hasi.

Yagize ati”muri aya mahugurwa abatoza bongeye kwibutswa kuzamura urwego rwo kwiyerekana kuko rukiri hasi,Kumite nta bibazo dufitemo byinshi.”

Nkuranyabahizi avuga ko azakomeza gukorana cyane n’aba batoza bahawe amahugurwa ku buryo ubumenyi bahawe batazabwicarana ku buryo bazabuha abakinnyi bikazamufasha gutoranya ikipe y’igihugu ikomeye izitabira imikino nyafurika.

Uwayo Theogene umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino njyarugamba FERWAKA yatangaje ko ayo mahugurwa agamije gutanga ubumenyi ku batoza ndetse no ku bakinnyi kugira ngo ubwo u Rwanda ruzakira imikino nyafurika muri 2018, ruzabashe kwitwara neza.

Mwizerwa Dieudonne wamaze kuba umusifuzi mpuzamahanga ku rwego rw’Isi akaba n’umwe mu batanze amahugurwa yatangaje ko abari bagenewe aya mahugurwa bayitabiriye kandi ko bahuguwe byinshi kuri bigezweho muri Karate.

Ati “Abo twifuzaga ko bitabira amahugurwa ni abatoza duhurira na bo mu marushanwa kenshi ndetse n’abakinnyi dukunda gutoranyamo abakinira ikipe y’igihugu kandi bose baraje, twabahuguye byinshi nkizera ko mu mwaka utaha amategeko agezweho bazaba barayamenye yose yaba ay’abatoza ndetse n’agenga abakinnyi.”

Irushanwa nyafurika ritegurwa rizabera mu Rwanda rizaba mu mpera za Kanama 2018 hakaba kandi hanakomeje imyiteguro y’imikino olempiki ya 2020 izabera mu Buyapani i Tokyo, u Rwanda ruzitabira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka