Karate: U Rwanda ruzakira amarushanwa Nyafurika muri 2018
Ishyirahamwe ry’umukino wa Karate muri Afurika UFAK, ryemereye u Rwanda kuzakira amarushanwa Nyafurika y’umukino wa Karate mu bakuze ndetse n’abakiri bato (senior&Junior), ateganyijwe mu mpera z’ukwezi kwa Kanama 2018.

Byemejwe n’Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino wa Karate mu Rwanda, FERWAKA, Uwayo Theogene, kuri uyu wa 13 Nyakanga 2017, avuga ko na Minisiteri y’Umuco na Siporo yamaze kwemerera FERWAKA ubufatanye mu gutegura ayo marushanwa akazagenda neza.
Yagize ati” Minisitiri w’Umuco na Siporo yamaze kutwemerera gutegura aya marushanwa, tukaba duteganya ko azatangira mu mpera z’ukwezi kwa Kanama 2018, agasoza mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nzeri 2018.”
Yavuze kandi ko u Rwanda rufite ubushobozi bwo kwakira ayo marushanwa akagenda neza, ubu ngo agiye kuvugana n’abatoza batangire gutegura abakinnyi bazitabira iryo rushanwa hakiri kare, kugira ngo imwe mu midari n’ibikombe bizagenwa bizasigare mu Rwanda.


Nkuranyabahizi Noel utoza ikipe y’igihugu ya Karate, yatangaje ko batangiye kwitegura iyo mikino Nyafurika, akaba yizera ko nta kabuza hari imidari myinshi izasigara mu Rwanda.
Ati”Twatangiye gutegura abakinnyi tubicishije mu marushannwa dutegura buri gihe tureba urwego abakinnyi bacu bagezeho, ndetse tunavumbura impano z’abandi bagenda bazamuka.
Nshingiye ku bunararibonye maze kugira mu marushannwa yo ku rwego rwa Afurika ndetse no ku rwego rw’isi nk’umutoza wemewe ku rwego rw’isi, ndizera ko tuzakora byinshi bizadufasha kwitwara neza muri aya marushanwa azabera iwacu.”

Yanatangaje kandi ko muri iyi myiteguro yanatangiye guhugura abatoza b’amakipe atandukanye yemewe na FERWAKA ndetse na bamwe mu bakinnyi, kugira ngo bazamure urwego rwabo muri Karate igezweho mu marushanwa mpuzamahanga.
Nyuma y’ayo mahugurwa ngo bazahabwa ikizami kibemerera kuba abatoza bo ku rwego rw’igihugu (National Level), kugira ngo mu marushanwa Nyafurika azabera mu Rwanda, bazabashe gukora ikindi kizami kizabemerera kuba abatoza ba Karate bemewe ku rwego rw’umugabane wa Afurika (Continental Level).
Ohereza igitekerezo
|
MUKURI TURA BASABYE MUJYE MUGERA.MUTURERE.HARIMO ABAGERAGEZA.NIBA DUSHAKA KUBAKA KARATE NYARWANDA.MURAKOZE.
Ikipe y’igihugu tura yishigikiye kandi karate turayikunda ariko ntabwo mugera mu intara kandi harimo abakinnyi bashoboye uretse notwitegura nimudufashe munite kuma Club ya karate mu manuke mugere hasi mu mirenge
Kuki karate
Muntara batangeramo baje kurebamo abakinnyi Kandi muntara Naho bayikina