
Minisitiri uwacu yatangaje ko yaganiriye n’uwo muyobozi ibijyanye n’iterambere rya Siporo muri rusange, ariko bakaba bibanze cyane ku iterambere rya Karate mu Rwanda.
Avuga kuri Karate, Minisitiri uwacu yagize ati” Karate ni imwe mu nzira nziza yafasha kubaka umuryango nyarwanda ufite ubuzima buzira umuze.”
Yakomeje agira ati” Siporo ntiyubaka mu bantu ubuzima buzira umuze gusa, ahubwo ishobora no kubeshaho uyikora, ni yo mpamvu Leta y’u Rwanda itazahwema gukora ibishoboka byose mu guteza imbere imikino.”

Antonio Espinos uyobora ishyirahamwe ry’umukino wa Karate ku isi, ari mu Rwanda guhera ku wa Mbere tariki ya 27 Kanama 2018. Yaje kwitabira imikino Nyafurika ya Karate irimo kubera mu Rwanda yatangiye ku wa 28 Kanama, ikazasozwa tariki 2 Nzeli 2018.
Uwo muyobozi yashimiye Leta y’u Rwanda kuba yarateye inkunga iyo mikino, anashimira uburyo bakiranywe ubwuzu mu Rwanda.
Amarushanwa Nyafurika ya karate arabera mu Rwanda, ku cyicaro gikuru cy’umuryango wa FPR Inkotanyi, giherereye mu Murenge wa Rusororo.
Yabimburiwe n’amahugurwa y’abatoza ndetse n’abasifuzi b’uwo mukino, imikino ubwayo ikazatangira ku itariki ya 31 Kanama 2018.

Ohereza igitekerezo
|