MAMARU Karate Do yahize izindi kipe mu irushanwa ryo kwibuka

Ikipe ya MAMARU Karate Do yitoreza i Kigali mu Karere ka Kicukiro, yahize izindi kipe zarushanwaga mu mikino yo kwibuka ku nshuro ya 23, abakinnyi n’abakunzi b’umukino wa Karate bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Abakobwa bagaragaje iterambere mu mukino wa Karate
Abakobwa bagaragaje iterambere mu mukino wa Karate

Muri iryo rushanwa ritegurwa n’ishyirahamwe ry’umukino wa Karate mu Rwanda FERWAKA, barushanwaga mu byiciro bibiri birimo kwiyereka gikarateka (Kata), ndetse no mu mirwano ya gikaratika bita (kumite).

Mu cyiciro cy’abakobwa biyerekana muri batatu ba mbere MAMARU yagizemo abakinnyi babiri, naho mu gukina barwana habonekamo umukobwa umwe muri batatu.

Ni nako byagenze no mu bagabo kuko gukina biyerekana umwe ku giti cye Mamaru yagizemo abakinnyi babiri muri batatu mu gihe mu kwiyerekana nk’ikipe Mamaru nayo yaje muri batatu.

Iyi kipe yongeye kandi kwigaragaza no mu gukina barwana nk’ikipe aho yaje ku mwanya wa kabiri nyuma ya Lion bishimangira ko Mamaru yabashije kugaragara muri buri cyiciro.

Munyashyaka Vincent wa Mamaru ukomeje kugaragaza ubunararibonye mu marushanwa ya Karate
Munyashyaka Vincent wa Mamaru ukomeje kugaragaza ubunararibonye mu marushanwa ya Karate

Mu makipe 26 yitabiriye irushanwa habayeho gutungurana ku makipe amenyerewe ko akomeye hano mu Rwanda aho Lion na APR zitwara neza muri shampiyona y’igihugu zitakunze kugira abakinnyi bitwaye neza mu byicicro bitandukanye.

Dore uko barushanijwe mu byicicro bitadukanye:

Open Kata Female: Kwiyerekana ku bagore umuntu ku giti cye

1. Uwase Lazia-zen
2.Uwizera Eveline-Mamaru
3.Byiringiro Joyce-Mamaru

Uyu mukobwa yagaragaje ubuhanga mu kurushanwa muri kata
Uyu mukobwa yagaragaje ubuhanga mu kurushanwa muri kata

Open Kumite Female: Kurwana kw’abagore umuntu ku giti cye

1.Sakima cyuzuzo-Fying bacle
2.Uwizera eveline -Mamaru
3.Ishimwe sandrine-Kibeho

Open Kata Male: Kwiyerekana kw’abagabo umuntu ku giti cye

1.Usengimana omar-Mamaru
2.Munyeshyaka vincent-Mamaru
3.Shyaka victor-Lion

Team Kata Male: Kwiyerekana kw’abagabo nk’ikipe

1.Zen
2.Mamaru
3.UR huye

Muri kumite abahungu bagaragaje ubuhanga
Muri kumite abahungu bagaragaje ubuhanga

Kumite Team Male: Kurwana kw’abagabo nk’ikipe

1.Lion
2.Mamaru
3.Zen

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

ndabashimie kubwibyo mutugejeje ho arik njye nda shaka namba yanyu nkaza kwiga murakoze

nitwa Mpumujinka Eric yanditse ku itariki ya: 1-05-2022  →  Musubize

mbanjye kubashimira ariko byaba byiza mugiye mugera mubyaro kuko hari mpano maze zigakoreshwa.

mupenzi yanditse ku itariki ya: 8-11-2017  →  Musubize

Ibintu ndabona byari biryoshye kandi mukomereze aho ariko nasabaga nibabishoboka ko ama club yo mubyaro mwazajya muyasura nabo bagatera imbere kuko iyo urebye nkomumashuri amwe namwe usanga harimo abana bashoboye ariko kuberako ibigo bimwe na bimwe bitabona abarimu binzobere usanga batarekura abana babo! Murakoze

NDACYAYISENGA ERIC yanditse ku itariki ya: 16-06-2017  →  Musubize

mbajye kubasuhuza ndi umwe mubakina uyumukino wa karate nkabankinira mamaru team ibarizwa kicukiro ikigaragara cyo umukino wa karate urakunzwecyanepe kuba wukina ndetse nabandi bantubatandukanye gusa ikibazo dufitekugez ubu ni uburyo ibintu bitegurwamo kwaba gutegura amarushanwa kubahiriza amasaaha yavuzwe ndetse nu rwego rwitwako rudukuriye rudategura amahugurwa yabasifuzi imisifurire haracyarimo guhuzagurika kwabamwe ibi bigaragarira mutu video abantubaba bajekwihera ijisho bakwereka wareba uburyo amanota atagwamo ukabonako hakenewe andi mahugurwa ibyotubetubiretse gutegurwakw abakinnyi nako ntikunoze bitewe namikoro ama clab aba afite nkaba nasaba nkumuntunukina nkanakunda umukino wacu wa karate ko hakorwa ubuvugizi umukino ukitabwaho kandi no muguhitamo equipe y igihugu bagakuramo amaranga mutima bagafata abashoboye bityo tugatera imbere aho guhora inyuma kko umukino urakunzwe kdi hari abawushoboye ahubwo badahabwa umwanya ngo bigaragaze berekaneko bashoboye. nda bashimiye cyane

nkurunziza iean claude yanditse ku itariki ya: 21-06-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka