Karate : EAC yungutse umusifuzi rukumbi w’Umunyarwanda wemerewe gusifura ku rwego rw’Isi
Mwizerwa Dieudonné Umunyarwanda wari usanzwe ari umwe mu basifuzi bemerewe gusifura amarushanwa ya Karate ku rwego rwa Afurika , ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, yatsinze ikizami kimwemerera kuba Umusifuzi wa mbere muri Afurika y’Uburasirazuba (EAC) wemerewe gusifura amarushanwa yo ku rwego rw’isi.

Iki kizami kimwemerera kuba umusifuzi wo ku rwego rw’isi, cyateguwe n’ishyirahamwe ry’Umukino wa Karate ku rwego rw’isi (WKF), kikaba cyabereye i Dubai ku mugabane wa Asia.
Iki kizami kandi cyabimburiye amarushanwa yo ku rwego rw’isi agiye kubera muri uyu Mujyi nk’Uko Mwizerwa Dieudonné yabitangarije Kigali Today.
Yagize ati" Iki kizami nticyari cyoroshye kuko tukimazemo iminsi ibiri. Ejo turakomereza ku marushanwa yo ku rwego rw’isi yateguwe na WKF yitwa karate premier League championship, nkaba nahise nemererwa kuzayasifura nyuma yo gutsinda iki kizami."
Yatangaje kandi ko muri iki kizami yagikoranye n’Abanya Kenya batatu bari baturukanye muri Afurika y’Uburasirazuba, akaba ariwe wenyine wabashije gutsinda iki kizami, agahita aba umusifuzi wa mbere muri Afurika y’Uburasirazuba wemerewe gusifura amarushanwa ya Karate yo ku rwego rw’Isi.

Mwizerwa yanatangaje ko nyuma yo gutsinda iki kizami yanahise ahabwa ubutumire bwo kuzasifura irushanwa ryo ku rwego rwa Afurika (championnat d’Afrique), rizabera mu gihugu cya Cameroun mu Kwezi kwa Gicurasi 2017, irushanwa ritegurwa n’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Karate muri Afurika (UFAK).
Yaboneyeho no gushimira abamuteye inkunga kugirango abashe kwitabira iki kizami, anavuga ko nagaruka mu Rwanda azongera imbaraga mu kuzamura urwego rw’imisifurire ya karate mu Rwanda, kugira ngo u Rwanda ruzabashe kugira abaruhagararira ku rwego rwa Afurika ndetse no ku rwego rw’isi bahagije.
Ati" Ndashimira Minisiteri y’Umuco na Siporo ku nkunga ikomeye yampaye, ngashimira Ishyirahamwe ry’umukino wa Karate mu Rwanda FERWAKA ritahwemye kumba hafi, nkabizeza ko ubumenyi mfite nzabukoresha mu guteza imbere imisifurire ya Karate mu Rwanda ndetse no mu Karere u Rwanda ruherereyemo."


Ohereza igitekerezo
|
Brother Dieudonné, uduhesheje ishema, komeza ujye mbere, kandi ndakwifuriza kuzagirirwa icyizere cyo kuzasifura na final. Imana ikujye imbere. Congz.
conglaturation muntu wacu
Congratulations bro Mwizerwa! You deserve it, we are happy for you
Congs and thank you dear brother to succeed this exam
congraturation my brother
Cingz bro,iryo ni ishema ry’abanyarwanda by’umwihariko akarere kacu ka Nyamagabe ukomokamo.Imana ikomeze ikongerere ubumenyi