Ni amahugurwa yitabiriwe n’abakarateka baturutse hirya no hino mu Gihugu bafite imikandara kuva ku mukara kugeza ku bururu, yari yateguwe mu rwego rwo guhuza tekinike zo muri uwo mukino.
Muri aya mahugurwa nkuko abarimu bakuru muri ISKF Rwanda bigishije bagiye babivuga, intego yayo ni ukugira ngo bongere ubumenyi no gutuma umukino wa karate ugera ku rwego rwo hejuru.
Aya mahugurwa yatanzwe n’abarimu bakuru hano mu Rwanda barimo mwarimu mukuru Nduwamungu Jean Vianney, Bugabo Amile na Eric Mbarushimana bose bafite umukandara wo ku rwego rwa gatanu aho abayitabiriye baturutse mu makipe 20.
ISKF Rwanda yaboneyeho no gushyikiriza abanyamuryango bashya ibyemezo by’ubunyamuryango byatumye iri shyirahamwe ubu rimaze kugira amakipe 11 y’abanyamuryango ku buryo bwemewe n’amategeko.
Ishyirahamwe ry’Umukino wa Karate Shotokan mu Rwanda ryasabye abitabiriye aya mahugurwa ko ubumenyi bakuyemo bakwiriye kubusangiza abandi batabashije kuyitabira kugira ngo urwego rw’abakarateka bose rube rumwe mugihe hateganyijwe andi azatangwa tariki ya 3 Kanama 2024.
Ohereza igitekerezo
|