Ni igikorwa cyabereye aho iri shuri risanzwe rikorera i Remera, nyuma y’amazi agera kuri 2 yari ashize abana basaga 125 baritabiriye izi ngando ziswe ‘Best Holidays Sports for Children camp’, aho 95 bonyine aribo bitabiriye gahunda yo kuzamurwa mu ntera mu mukino wa karate, bahabwa imikandara inyuranye.
Umuyobozi wa The champions Sports Academy, Nkuranyabahizi Noel aganira na Kigali Today, yavuze ko iyi gahunda bayitegura mu rwego rwo kuzamura mu ntera abana bujuje ibisabwa, kuko bakora ikizamini.
Ati “Twari tumaranye hafi ameze abiri, twagira ngo rero ibya Karate birangire hakurikireho n’indi mikino. Igikorwa nk’iki kiba kigamije gukorera abana isuzuma ku bijyanye n’ibyo bize, ibi bikaba bifasha abana kubona umusaruro w’ibyo bakoreye bo ubwabo no kwishimira kuva ku rwego ujya ku rundi. Ni n’umwanya mwiza wo kuvumbura impano nshya muri Karate kugira ngo zizakurikiranwe, muri gahunda dufite y’iterambere ry’igihe kirekire ku mukinnyi “Long Term Athlete Development”.
Nkuranyabahizi usanzwe ari n’umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu y’umukino wa karate, avuga ko ashaka no gukurikirana n’abandi bana mu rwego rwo guteza imbere uwo mukino muri rusange.
Ati “Ibikorwa nk’ibi byo guhuriza abana hamwe mu biruhuko bagatozwa imikino inyuranye harimo na Karate, ni byiza kuko byerekanye ko siporo muri rusange igomba gutera imbere bihereye mu bakiri bato. Ikindi kandi hari abatoza benshi muri uyu mukino bafunguye amakipe azamura abana, kandi bitanga icyizere ko mu minsi iri imbere hazaba hari amakipe akomeye mu byiciro byose kuva mu bana kugera ku bakuru”.
Mu bana bazamuwe mu ntera hari abavuye ku mukandara w’umweru bagahabwa uw’umuhondo cyangwa Oranje. Ikindi cyiciro ni abafite umukandara w’umuhondo bazamuwe kujyera kuri Malo.
Kuva muri 2017, Nkuranyabahizi ni bwo yatangije iri shuri aho abana bafite hagati y’imyaka 4 na 17 bigishwa imikino itandukanye irimo Karate, Badminton, kwirwanaho ‘Self-defense, imikino ngoromubiri ‘Gymnastics’. Aba bana kandi bigishwa kubyina bya Kinyarwanda ndetse n’indangagaciro za Siporo.
Ibi bikaba bifasha abana kwiga ibintu bishya aho bahura n’abandi bana bakamenyana ndetse bakaniga indagagaciro za siporo zirimo gukorera hamwe, Ubucuti, ikinyabupfura no kuba indashyikirwa.
Ohereza igitekerezo
|