Impuguke zizaturuka ku gicumbi cya Karate mu Buyapani zizaza gutanga amahugurwa mu Rwanda

Impuguke eshatu zo mu Buyapani zifite ubunararibonye mu mukino wa Karate, ziteganijwe mu Rwanda kuva ku itariki ya 20 kugeza ku ya 24 Nzeli 2018, aho zizaba zije kurushaho kuzamura ireme ry’uwo mukino mu Banyarwanda ndetse no kubazamura mu Ntera.

Abakarateka bose batumiwe muri aya mahugurwa
Abakarateka bose batumiwe muri aya mahugurwa

Izo nararibonye zibumbiye mu ishyirahamwe ry’Abayapani bakina Karate (JKA), zirimo Sensei mori ufite Dani ya 8 muri Karate, zikabamo Sensei Kamino ufite Dan ya 7 na Dr Harano ufite Dan ya 4 muri Karate.

Zikaba ari ku nshuro ya Kabiri zigeze mu Rwanda, aho zije gutanga amahugurwa agamije kuzamura urwego rwa Karate mu Banyarwanda, ndetse bakanatanga ibizami bizamura mu Ntera Abakarateka b’Abanyarwanda.

Rurangayire Guy ukuriye ishami rya JKA rikorera mu Rwanda, aganira na Kigali Today, yatangaje ko urwego rwa Karate mu Rwanda ruri kuzamuka mu buryo bushimishije, akaba ari nayo mpamvu badahwema gushakisha abatoza babigize umwuga kugira ngo uyu mukino urusheho gutera imbere.

Ati" Nk’uko mwabibonye mu marushanwa Nyafurika ya Karate aheruka kubera mu Rwanda, Abakarateka b’Abanyarwanda bagaragaje ko Karate imaze gutera intambwe ishimishije, aho bageze ku rwego rwo gutwara imidari ya Zahabu ndetse na Feza ku rwego rwa Afurika.

Ibyo tubikesha imyitozo ihagije ndetse n’amahugurwa y’inararibonye twagiye tugira, tukaba tugomba gukomereza muri uwo murongo, kugira ngo turusheho kuzamuka tuzagere no ku rwego rw’isi duhagaze neza."

Rurangayire yanavuze ko ayo mahugurwa azabera mu nzu y’imikino ya Lycee de Kigali mu Rugunga, agakangurira Abakarateka kuzayitabira, kugira ngo batazahomba ubumenyi buzatangwa n’izo nararibonye

Kwiyandikisha muri ayo mahugurwa ni 6500Frw, gukora ibizami bikazishyurwa bitewe n’ikizami buri muntu azaba ashaka gukora.

Tariki 20 na 21 ayo mahugurwa azajya atangira guhera 5h30PM asoze 8h30 PM, naho tariki ya 22 na 23, amahugurwa azajya akorwa kabiri ku munsi aho azajya atangira 10:00 AM agasoza 12:00 PM, akongera 5:30 agasoza 8:00 PM.

Nyuma y’imikino Nyafurika iheruka kubera mu Rwanda, u Rwanda rwasoje amarushanwa ruri ku mwanya wa Gatandatu muri Afurika, aho rwegukanye imidari irindwi irimo umwe wa Zahabu, ibiri ya Feza, ndetse n’indi itanu y’umulinga.

Ishyirahamwe ry’umukino wa Karate mu Rwanda rikaba ryarahagurukiye kuzamura uru rwego, ku buryo mu myaka mike iri imbere ku rwego rw’isi u Rwanda rwazajya rutahana umudari.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mzab abside base no muri Congo.i masisi!

ir Aimé tony jaa yanditse ku itariki ya: 15-09-2018  →  Musubize

Igitekerezocyange nuko mwansobanurirubulyo buzuzamo kugirangumuntabone green card ya USA murakoze kuzadusobanurira

iturushimbabazi Reverien yanditse ku itariki ya: 11-09-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka