Ni irushanwa ryabaye rikurikira icyiciro cy’abakuru ryakinwe hagati ya tariki 17 na 18 Kanama 2024 ryegukanwa na The Great Warriors Karate Academy. Muri aba bakiri bato bari hagati y’imyaka itandatu na 15 y’amavuko ryegukanywe na Flying Eagles Karate Club yatwayemo imidali 12 muri rusange.
Flying Eagles Karate Club muri iyi midali yegukanye, harimo itanu ya zahabu ari nayo yatumye yegukana umwanya wa mbere kuko muri rusange mu makipe 24 yitabiriye iyegukanye imidali myinshi ari Mukusho Karate Club yatwaye imidali 20 ariko irimo ibiri ya zahabu gusa.
Iyi kipe yakurikiwe ku mwanya wa kabiri na Kigali Elite Sports Academy yegukanye imidali itanu ariko irimo ine ya zahabu, Mukusho Karate Club yo muri Kenya iba iya gatatu ifite imidali 20 irimo ibiri ya zahabu mu gihe The Champions Nyanza yabaye iya kane itwaye imidali icumi irimo ibiri ya zahabu.
Mwizerwa Dieudonne uyobora Zanshin Karate Academy yavuze ko bishimiye uko amarushanwa abiri bateguye uyu mwaka yose yagenze kuko uretse kugenda neza mu mitegurire, mu buryo buri tekinike naho byagenze neza kandi bigiyemo ko iyo uteguye kare ibintu bigenda neza kandi ko byumwihariko mu bakiri bato byatanze icyizere ko karate Nyarwanda ifite ahaza heza.
Iri rushanwa muri rusange ryitabiriwe n’abakinnyi 315 bakiri bato.
Ohereza igitekerezo
|