Bwa mbere Kigali igiye kwakira Zanshin Karate Championship igiye kuba ku nshuro ya kane

Irushanwa rya Karate ritegurwa na Zanshin Sport Solutions ku bufatanye n’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Karate mu Rwanda (FERWAKA) ryagarutse mu kwezi kwa Munani aho uyu mwaka rizabera mu Mujyi wa Kigali kuri Notre Dame des Anges i Remera.

Ni irushanwa Mpuzamahanga rya Karate rihuza ibyiciro by’abana, ingimbi n’abakuru mu bahungu n’abakobwa kuva ku myaka itandatu y’amavuko kuzamura aho kuri iyi nshuro ya kane rigiye kuba rizabera mu Mujyi wa Kigali mu gihe inshuro eshatu zabanje zose ryabereye mu Mujyi wa Huye.

Muri iri rushanwa byumwihariko bakina barushanwa mu kwiyerekana(Kata) abana barushanwa hakurijwe ibyiciro by’imyaka mu gihe abakuru barushanwa mu kurwana(Kumite) hakurijwe ibyiciro by’ibiro babarirwamo nkuko biteganywa n’Ishyirahamwe ry’umukino wa Karate ku Isi. Iri rushanwa kandi rinarangwa nuko mu gutanga amanota hifashishwa ikoranabuhanga rigezweho kandi hakanakoreshwa ikoranabunga ry’amashusho biha umutoza uburenganzira bwo kubaza igihe umukinnyi we atahawe amanota yabonye.

Mwizerwa Dieudonne, umuyobozi wa Zanshin Sport Solutions itegura iri rushanwa avuga ko kwiyandikisha bizatangirana n’ukwezi kwa Kamena kugeza mu mpera za Nyakanga, 2026 kandi uyu mwaka biteguye neza ndetse hari abakinnyi bakomeye bazitabira n’abasifuzi Mpuzamahanga ku mugabane wa Afurika bazaturuka mu bihugu bitandukanye yongera gukangurira amakipe kwandikisha abakinnyi hakiri kare kandi benshi anasaba abandi kuzaza gushyigikira abazaba bakina.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka