
Ni irushanwa ryabereye ahitwa Golden Gala ryitabirwa n’abarenga 95 bavuye mu makipe icumi.Iri rushanwa ikipe ya APR yaryegukanye itwaye imidari ibiri ya zahabu, imidari ine y’ifeza mdetse n’ine y’umuringa.Ikipe ya Sinzi Karate Do Academy yabaye iya kabiri, ikurikirwa na Zanshin Karate Academy ku mwanya wa gatatu inganya na Police Karate Club.
Sensei Eric Mbarushimana utoza ikipe ya APR yegukanye irushanwa yavuze ko intego yari ugutsinda no gutwara ibikombe kandi byanabafashije cyane mu gihe Sensei Claude Nkurunziza ushinzwe guhuza ibikorwa bya karate mu mujyi wa kigali akaba n’umuyobozi wa Kigali Elite Sports Academy yavuze ko yishimiye uko iri rushanwa ryari ribaye ku nshuro ya mbere ryagenze anashimira abamufashije kugira ngo iri rushanwa rigende neza.
Umuyobozi Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Karate mu Rwanda Niyongabo Damien yavuze ko yishimiye uburyo iri rushanwa ryagenze, anashishikariza abayobozi bo mu zindi ntara gutegura amarushanwa menshi, kuko ibi bifasha abakinnyi kuzamura urwego.
Iri rushanwa ryitabiriwe n’amakipe icumi ariyo APR Karate, Sinzi Karate Do Academy, Zanshin Karate Academy, Police Karate Club, Zen Karate Club, Kamikaze Karate Do, Flying Eagles, Shisei Karate Do Club, Hero Karate Do Club Rafiki, The Great Warriors na Kigali Karate Academy.









Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|