Ku munsi wa mbere w’amarushanwa tariki 08/09/2012 abakinnyi b’u Rwanda bitwaye neza, kuko benshi bagiye bakurwamo bageze kure. Gusa ntibyahereye aho kuko ubu babiri muri bo bamaze kwegukana imidali ya Bronze.
Umudali wa mbere wigukanwe n’umusore bita Twajamahoro Sylvestre muri KATA; umudali wa kabiri wo wafashwe n’umukobwa witwa Kabera Rehema muri KUMITE.

Imikino yakomeje ku cyumweru, aho ari amakipe y’ibihugu yahanganaga. Mu mukino wa KUMITE u Rwanda rwatsinzwe na Cote d’Ivoire ariko abakinnyi bari bagerageje.
Muri KATA u Rwanda rwahuye na Libya naho kuri kimwe cya kabiri (demi-finale) bahura na Soudan yabatwaye umudari wa bronze.
Nyuma y’amarushanwa federation yakoze urutonde rw’ibihugu igendeye ku kuntu abakinnyi bitwaye, u Rwanda ruza ku mwanya wa 9 muri 19 byari byitabiriye amarushanwa; nk’uko uwari uhagarariye delegation y’u Rwanda, Rurangayire Guy Didier yabitangaje.
Mu marushanwa aheruka u rwanda rwari rwaje ku mwanya wa 15, akaba agira ati “nibyo kwishimirwa”.
Biragaragara ko ikipe y’u Rwanda icyo abandi babarusha ari ingufu, akamenyero mu marushanwa ndetse n’imyitozo ihagije.

Ikipe y’u Rwwanda igizwe n’abakinnyi bagera kuri 11 yitabiriye aya marushanwa yatewe ingabo mu bitugu n’Abanyarwanda basanzwe baba muri icyo gihugu cya Maroc bose b’abanyeshuli.
Muri aya marushanwa igihugu cya misiri (Egypte) nicyo kegukanye imidari ya zahabu myinshi, muri rusange ibihugu by’abarabu bikaba aribyo byaje kumyanya y’imbere.
Ibihugu 19 byitabiriye amarushanwa akaba ari: Congo Brazaville, Nigeria, Mali, Africa y’Epfo, Senegal, Tchad, Tunisie, Algerie, Angola, Benin, Botswana, RDC, Cote d’Ivoire, Gabon, Libya, Egypte, Rwanda ndetse na Maroc yateguye ayo marushanwa.
Kigali Today
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
dukeneye ibibuga byishi by KARATE murwanda, turakina hakabaho igihe duhagaze igihe kirekire habaye ibibazo by,ikibuga. abobasose mbifurije amahirwe ubutaha bazazane imidali myishi
yeah,from 15 to 9,there is progress . Keep it up and aim high. We will always appreciate any honor fellow rwandans bring to our country.
u made it guyz, u real gave it all! I am proud of u!!