Niyigena Florence utuye mu Murenge wa Kirehe, Akarere ka Kirehe, ku myaka 19 afite umukandara w’umukara n’imidari umunani amaze kwegukana mu marushanwa anyuranye.
Ubwo Kigali today yamusangaga mu rwunge rw’amashuri rwa Nyakarambi yigisha urubyiruko umukino wa Karaté yatangaje ko umukino wa Karaté ari bwo buzima bwe kandi ko atazawureka kugeza ageze ku rwego rwa nyuma.
Avuga ko yatangiye uwo mukino muri 2004 afite imyaka umunani akomeza kubikunda none ageze ku rwego rushimishije ari nako acyura imidari umunsi ku wundi.
Yagize ati “mu mwaka wa 2004 nibwo natangiye uyu mukino wa Karaté ndi akana gato ntangira gupasa (gukorera imikandara) 2007 nsimbuka umukandara w’umuhondo mpita mbona orange, ubwo ndakomeza mbona icyatsi, ubururu, maron, ejobundi 2014 mu kwa karindwi nibwo nabonye ceinture noir (umukandara w’umukara). Numva meze neza, mbikunze, mbese nta ribi”.
Avuga ko karaté imufasha mu myigire ye kuko atishyura amafaranga yose y’ishuri abikesha Karaté, kandi ngo mu masomo nta munaniro agira.
Ikindi umukino wa Karaté umufasha ni ukubana neza n’abantu no kugenda amenyekana hirya no hino mu gihugu ndetse n’umubiri we ngo uhora umeze neza. Mu rugo ngo babimufashamo kandi baramwizeye bihagije ku buryo gukina Karaté kwe batabibonamo uburara.
Niyigena avuga ko afite imidari myinshi yakuye mu marushanwa ku rwego rw’igihugu, kandi afite ishyaka ryo kuzagera ku rwego mpuzamahanga.
Avuga ko ngo ikibazo ahura nacyo ari uko yirya akimara akabura umuterankunga, ngo iyo aza kwitabwaho uko bikwiye nta kabuza aba ageze ku rwego rwisumbuyeho ahagararira n’igihugu mu mahanga, ngo ariko afite intumbero zo kuzabigeraho.
Ati “mu rugendo rurerure rwa karaté nanyuzemo sinabonye ubufasha bukwiye narifashije, iyo mbona support (inkunga) mba ngeze kure. Ndibuka rimwe nababajwe no kujya mu marushanwa i Muhanga ndatsinda ngeze kuri final (umukino wa nyuma) uwo twari duhanganye ankuramo bitewe n’inzara nari mfite, sinari nariye, mfata igihembo cya kabiri birambabaza”.
Kuri we ngo arashaka kongera ingufu mu mukino wa karaté ku buryo azagera ku rwego rwo hejuru (dani ya kane).
Mu ma kipe atoza harimo Sambon karaté do ya Nyakarambi, Fighters Karaté do ya Lycée de Rusumo n’izindi zinyuranye.
Umukino wa Karaté uhagaze ute mu Karere ka Kirehe?
Umukino wa Karaté mu Karere ka Kirehe ugeze ku rwego rushimishije kuko bafite abakinnyi bagera ku 100 barimo n’abakobwa, ndetse harimo n’abageze ku rwego rwo hejuru mu mikandara, nk’uko bitangazwa na Ngaboyimbere Justin uhagarariye Karaté mu Karere ka Kirehe akaba ageze ku mukandara w’umukara na dani ya kabiri.
Aragira ati “muri Kirehe dufite bane bamaze kugera k’urwego rw’umukandara w’umukara na dani ya kabiri n’abarenga 20 bafite umukandara y’umukara, abandi urababona harimo abafite maron, ubururu harimo n’abakobwa 17 bafite imikandara inyuranye, uyu Niyigena uramubona afite umukandara w’umukara akaba akina ku rwego rw’igihugu”.
Avuga ko umukino wa Karaté abenshi bawufata nk’umukino w’umujinya n’ubugome ariko ngo sibyo, ndetse ngo si umukino wo gutera ibipfunsi gusa.
“Kera nabwiraga abana ko nta mukinnyi wa Karaté utsindwa mu ishuri, ni n’umukino wo kwitabara no gutabara abandi, hakabamo no kubana neza n’abantu biturutse kuri discipline (ikinyabupfura) umukinnyi atozwa”.
Urubyiruko rwo muri Kirehe ngo rukomeje gukunda umukino wa Karaté ku buryo bafite umugambi wo gukomeza kubafasha bakabageza ku ntera yo hejuru, bityo Kirehe ikazaba icyitegererezo mu rwego rw’igihugu muri uwo mukino.
Umukozi w’Akarere ka Kirehe ushinzwe urubyiruko, umuco na siporo avuga ko ubuyobozi bwiteguye gufasha abakinnyi igihe cyose bazaba bageze mu marushanwa ku rwego rw’igihugu mu mikoro make akarere gafite.
Ati “n’ubwo dufite imikino myinshi mu karere amikoro akaba akiri make twiteguye kwegera urwo rubyiruko rukina Karaté tukabafasha mu gihe cyose bitegura kujya mu marushanwa, gusa bajye baduha amakuru ku gihe twitegure tunabishyire muri gahunda”.
Arabaha ubutumwa bwo gukomeza kuzamura impano yabo kandi abasaba kubimenyesha ubuyobozi mu gihe bakeneye ubufasha, ndetse ngo bizaba ari ishema ry’akarere kose igihe bazakomeza kugaragaza isura nziza muri uwo mukino.
Akarere ka Kirehe kagaragaramo amakipe afatika ya Karaté agera kuri 7 akaba atanga abakinyi bahagararira akarere mu rwego rw’igihugu kandi bakitwara neza bagacyura n’imidari inyuranye.
Servilien Mutuyimana
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
Mugihe cyarigishize arikinini kirehe karate-do yarazimye nyumayuko abaribayihagarariye bagize ishingano nyishi zitandukanye nkogukurikirana amasomo nibindi ubu bamwe mubanabatoje bakoze agashya bagarutse mumukino bidasanzwe .
Umwemubanyeshyuri babahanga yamenyekanye kwizina nka fearless niwe wakomeje urugamba ryogutoza kuvakumukandra wicyatsi kugeza magingaya yambaye umukandara wumukara.yagarukanye amarasomashya.kuburyobudasanze tuboneyeho nokubasabako mwazadusura mukareba uko bihagaze .
ubu umukino wakarate uhagaze neza mukarere kakirehe gusa muzongere mudusure murebe aho tugeze
Turabashimwe gusa muzadusure hano kukigo inyakarambi kandi mu dufashije mwaduha ibikoresho bya siporo.
Ikindi nuko kubushobozi bwacu buke twiteguye gutera inkunga uwo mukino
Kirehe tubarinyuma,nanjye ndi umukinyi wa karate,nakiniraga I gatore mubyukuri uwakinnye karate neza usanga afite displine ariko ahanini umutoza we niwe ubigiramo uruhare rukomeye kugirango umunyeshuri agire displine,umutoza nka Ngaboyimbere Justin afite impano Ikomeye cyane yo kwigisha uwo mukino,uwo yahagaze imbere amwereka karate icyo aricyo
Mubigaragara karate ya kirehe iri kurugero rushimishije ariko nagira nsabe niba bishoboka carte iranga umu karateka ningenzi