Ibi byemezwa n’abitabiriye izamurwa mu ntera ry’aba bana, bahabwa imikandara yisumbuye kuyo bari bafite ryabaye kuwa gatandatu tariki 13/12/2014, rigakurikirwa n’amarushannwa atandukanye bakoze ku cyumweru tariki ya 14 ukuboza 2014.

Ibizamini byo kuzamurwa mu ntera, byari bigizwe no kugaragaza ko tekinike bigishijwe bazifashe neza, byakozwe n’abana 42, abahungu 28 n’abakobwa 14, bose babashwa kuzamurwa mu ntera.

Ku marushanwa yakurikiye iryo zamurwa mu ntera ku cyumweru, yabaye hakurikijwe imyaka, aho aba bana bagaragaje ubuhanga buhanitse mu bijyanye na Kata, ndetse na Kumite, abahize abandi babasha kwegukana imidari ndetse n’ibikombe.
Rurangayire Guy utoza aba bana avuga ko batangiye gushyira mu bikorwa gahunda ya minisiteri ya siporo n’umuco, yo gutegura ejo hazaza h’imikino yo mu Rwanda, bahereye mu bana, ubu bakaba banejejwe cyane n’urwego aba bana bagaragaje rwa tekinike, kandi bakaba bizera neza ko mu myaka iri mbere bazaba bafite ikipe nziza ya Karate yateguwe hakiri kare.

Yagize ati: « Kugeza ubu twizera neza ko n’ahandi aya makipe yatangijwe harimo i Remera, Kicukiro , Gisenyi ndetse n’ahandi, bari muri iyo ntumbero yo kubaka tekinike mu bana, kugirango mu bihe biri imbere tuzabe dufite ikipe idakorwaho ku rwego rwa Afurika ndetse n’isi, dore ko ubu turi aba 10 ku rwego rwa Afurika, tukaba aba 85 ku rwego rw’isi ».
Rurangayire yanatangaje ko bateganya kubashakira amarushanwa menshi hagati y’andi makipe y’abana ari ahantu hatandukanye mu gihugu ndetse no hanze yacyo ku buryo tekinike yabo ikomeza kuzamuka, bikazafasha ko mu gihe kiri imbere ko u Rwanda ruzaba rufite abakarateka bakomeye mu rwego rw’Afurika ndetse no ku rwego rw’isi.

Petit Samurai karate do club ni club y’abana bari hagati y’imyaka 5 kugeza ku myaka 14, ikaba ikininira muri Cercle Sportif mu Rugunga kuwa Gatandatu guhera saa yine z’amanywa, no ku cyumweru guhera saa tatu z’amanywa.


Roger Marc Rutindukanamurego
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
kuryana abana muri karate
nuko batazajya bapfa. kurwana
None Mwabamwakira Abashaka Kwiga? Igisubizo Ndagitegereje Murakoze