Karate: Ikipe y’igihugu yakajije imyiteguro y’amarushanwa yo ku rwego rw’isi
Ikipe y’igihugu ya Karate nyuma yo kwitabira amarushanwa ku rwego rwa Afurika yabereye mu gihugu cya Senegal ikitwara neza, Gashagaza Solange umwe mu bakobwa bagize iyi kipe akegukana umudari wa Bronze mu rwego rwa Afurika, ubu yakajije imyitozo aho yitegura kuzitabira amarushanwa ku rwego rw’isi azabera mu gihugu cy’Ubudage mu Mujyi wa Bremen, mu ntangiriro z’ukwezi kwa Ugushyingo.
Iyi myitozo iri kuyoborwa n’abatoza babiri; Ruslan Adamov usanzwe ari umutoza mukuru na Tamer Abdel-Raouf ukomoka mu gihugu cya Egypte, iri kubera kuri Stade amahoro i Remera, aho buri munsi aba bakinnyi bitoza amasaha atatu, kugira ngo bazabashe kwitwara neza muri aya marushanwa ateganyijwe gutangira ku itariki 4 akazasozwa ku itariki ya 9/11/2014.
Ruslan Adamov mu kiganiro na Kigali Today, yatangaje ko ikipe ihagaze neza kandi abenshi muri bo bafite ubunararibonye muri aya marushanwa yo ku rwego rw’isi kuko atari ubwa mbere bayitabiriye, akaba yizeza abanyarwanda ko iyi kipe itagiye gutembera mu Budage, ahubwo igiye guhangana kugira ngo izazane umudari ku rwego rw’isi nk’uko babigenjeje ku rwego rwa Afurika.

Rurangayire Guy ukuriye tekinike mu ishyirahamwe ry’umukino wa Karate mu Rwanda (FERWAKA), avuga ko ku bijyanye na tekinike abakinnyi bahagaze neza kandi imyitozo abakinnyi bari kuyitwaramo neza, ko igisigaye ari ugukemura ibibazo bijyanye n’ ubushobozi kugira ngo bamenye umubare ndakuka uzitabira aya marushanwa.
Aragira ati “Ubushobozi budukundiye aba bakinnyi bose bari mu myitozo twabajyana kuko ni beza kandi bafite ubunararibonye mu marushanwa akomeye nk’aya, ariko kubera impamvu z’ubushobozi budahagije, turacyaganira na Minisiteri isanzwe ari umuterankunga wacu mukuru, kugira ngo turebe ubushobozi izatugenera, ku buryo bitarenze kuwa Kabiri wo ku cyumweru gitaha tuzaba twamenye umubare w’abakinnyi tuzajyana muri aya marushanwa”.

Ngarambe Vanily kapiteni w’iyi kipe yitegura guserukira u Rwanda mu gihugu cy’Ubudage nawe yatangaje ko abakinnyi bose bameze neza, imyitozo bahawe n’abatoza ndetse n’ubunararibonye bavanye mu marushanwa atandukanye yaba ku rwego rwa Afurika ndetse no ku rwego rw’isi bihagije ku buryo nta kabuza bazitwara neza bakazahesha ishema igihugu.
Iyi kipe iri mu myiteguro igizwe na Noel Nkuranyabahizi, Petit Ndushabandi, Christian Rurangayire, Laurent Barawigirira, Vanily Ngarambe , Emery Ntungane Espoir, Rehema Kabera, Solange Gashagaza Ingabire, Eric Karegire, Elade Niyonsaba, Sakina Cyuzuzo, David Fils Niyongabo, Regis Katabarwa na Guy Mutimawingabo, ikazacagurwamo abazitabira aya marushanwa bitewe n’ubushobozi buzaboneka.


Roger Marc Rutindukanamurego
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
esprit les gars