Uko umunsi wa kane wagenze mu mikino ya Gisirikare- Amafoto
Kuri uyu wa Gatanu ku bibuga bya Stade Amahoro na Nyamirambo habereye umunsi wa kane w’imikino ya Gisirikare, aho U Rwanda rwatsinze muri Basket rutsindwa muri Netball
Imikino ine ni yo yaraye ibaye kuri uyu wa Gatanu kuva ku i Sa mbili za mu gitondo ubwo hakinwaga Handaball, isozwa ahagana mu ma Saa moya n’igice ubwo u Rwanda rwatsindaga Uganda ku manota 67-63.

Mu mukino wa Handball ari nawo wabimburiye iyindi, ikipe ya Tanzania yatsinze Uganda ibitego 24-23, bituma ikipe ya Uganda itakaza amahirwe yose yo kwegukana igikombe kuko wari umukino wa kabiri itsinzwe.

Mu mukino wa Netball naho u Rwanda rwaje kongera kunyagirwa na Tanzania ku manota 56-14.

Mu mupira w’amaguru wabereye kuri Stade Amahoro, ikipe y’ingabo za Tanzania yatsinze Kenya ibitego 2-1, byongereye amahirwe ikipe y’ingabo z’u Rwanda (APR) yari yatsinzwe na Ulinzi Stars ya Kenya mu mukino ubanza.
Andi mafoto













Imikino itenganyijwe uyu munsi
10h30:Handball, Uganda vs Rwanda
14h00:Netball, Uganda vs Rwanda
17h30:Basketball, Tanzania vs Kenya
Ohereza igitekerezo
|