Rwanda Mountain Gorilla Rally izagaragaramo udushya twinshi.
Isiganwa mpuzamahanga ry’amamodoka rizwi ku izina rya Rwanda Mountain Gorilla Rally rigiye kuba ku nshuro ya gatanu, rizagaragaramo udushya twinshi.
Tumwe mu dushya tuzagaragara muri iri siganwa, twatangajwe na Gakwaya Christian Umuyobozi w’shyirahamwe ry’abasiganwa mu mamodoka (RAC) kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Kanama 2016, ubwo ubuyobozi bw’iri shyirahamwe bwagaragarizaga itangazamakuru ibijyanye n’iri siganwa.
Yagize ati “ Iri siganwa riratangirira i Remera kuri stade Amahoro kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 Kanama 2016, ku wa gatandatu no ku cyumweru rikomereze mu Karere ka Bugesera”

Yakomeje agira ati “ Kamwe mu dushya tuzagaragara muri iri rushanwa , ni uko ari ubwa mbere buri wese muri 28 bemerewe kurushanwa, azemererwa kubanza gupima imodoka ye ko ikora neza mu nzira bazacamo barushanwa”

Akandi gashya kazagaragara muri iri siganwa Gakwaya yatangaje ko abafana
bazitabira iri rushanwa , bazoroherezwa kwishyura amafaranga make, bakarebera iri rushanwa mu ndege yo mu bwoko bwa Kajugujugu yateganyijwe kuzafasha abafana gukurikira iri rushanwa bari mu kirere.


Akandi gashya kazagaragara ngo ni uko, ari ubwa mbere muri iri rushanwa nk’iri, abasiganwa bazakoresha igice kimwe cy’ imihanda ya Kaburimbo muri Kigali ahandi bakoresha imihanda y’ibitaka, mu gihe mu masiganwa yatambutse bakoreshaga gusa imihanda y’igitaka .

Gakawaya yongeyeho kandi ko abazaza kwirebera iri siganwa mu rwego rwo kubafasha kurushaho kuryoherwa n’umukino wo gusigannwa kw’amamodoka, babateguriye ibikinisho bya videwo byo gusiganwa kw’amamodoka ( Jeux Video), kuburyo bazajya bananyuzamo bagasiganwa bifashishije ibyo bikoresho bakarushaho kuryoherwa.

Yaboneyeho gukangurira abanyarwanda kuzaza kureba iri siganwa ari benshi kandi bagakurikiza amabwiriza bazahabwa mu rwego rwo kwirinda impanuka, anabasaba kuzaza gushyigikira abahagarariye u Rwanda bagera kuri barindwi, bari muri iri rushanwa.

Iri siganwa ritangirira i Remera kuri uyu wa Gatanu , riratangira amamodoka uko ari 28 asiganwa ibirometero 4.2 , ku wa gatandatu rizakomereze mu Karere ka Bugesera abasiganwa bakora ibirometero 251, ku cyumweru basoreze muri aka Karere basiganwa ku birometero bigera ku 155.
Amafoto: Kamanzi Natasha/Kigali Today
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|