Nyuma y’abahungu, bashiki babo nabo babonye itiki yerekeza muri All African Games

Ikipe y’igihugu y’ u Rwanda y’umukino wa Volleyball ikinirwa ku mucanga ( Beach Volleyball) yabonye itiki yo kwerekeza mu mikino izwi nka All African Games nyuma yo gutsinda Kenya amaseti 2-0.

Nyuma y’aho ikipe y’igihugu ya Volleyball yo ku mucanga n’ikipe y’igihug ya Volleyball zose zibonyeye itiki yerekeza mu mikino nyafurika izwi ku izina rya All African Games, ikipe y’abakobwa nayo ikina umukino wa Volleyball yo ku mucanga yamaze kubona itiki nyuma yo gutsinda Misiri amaseti 2-0.

Nyuma y'abahungu, abakobwa bakina Beach Volleyball nabo babonye itiki yerekeza All African games
Nyuma y’abahungu, abakobwa bakina Beach Volleyball nabo babonye itiki yerekeza All African games

Iyi kipe yari igizwe n’abakinnyi babiri aribo Charlotte Nzayisenga ndetse na Denyse Mutatsimpundu yatangiye itsinda Tanzania amaseti 2-0 (21-5; 21-4), batsindwa na Kenya 2-0 maze uyu munsi batsinda Misiri 2-0 mu gihe bategereje umukino na Uganda.

Charlotte Nzayisenga ndetse na Denyse Mutatsimpundu babonye itiki yerekeza muri All African Games
Charlotte Nzayisenga ndetse na Denyse Mutatsimpundu babonye itiki yerekeza muri All African Games

Iyi mikino y’Akarere ka 5 ibera muri Kenya ikaba ari imikino yo gushaka itike yo gukina imikino Nyafurika izabera mu gihugu cya Congo Brazzaville kuva tariki ya 4-19 Nzeli, uyu mwaka.

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

amahirwe masa kuri bashiki bacu

muhire david yanditse ku itariki ya: 10-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka