Nyuma y’abahungu, bashiki babo nabo babonye itiki yerekeza muri All African Games
Ikipe y’igihugu y’ u Rwanda y’umukino wa Volleyball ikinirwa ku mucanga ( Beach Volleyball) yabonye itiki yo kwerekeza mu mikino izwi nka All African Games nyuma yo gutsinda Kenya amaseti 2-0.
Nyuma y’aho ikipe y’igihugu ya Volleyball yo ku mucanga n’ikipe y’igihug ya Volleyball zose zibonyeye itiki yerekeza mu mikino nyafurika izwi ku izina rya All African Games, ikipe y’abakobwa nayo ikina umukino wa Volleyball yo ku mucanga yamaze kubona itiki nyuma yo gutsinda Misiri amaseti 2-0.
Iyi kipe yari igizwe n’abakinnyi babiri aribo Charlotte Nzayisenga ndetse na Denyse Mutatsimpundu yatangiye itsinda Tanzania amaseti 2-0 (21-5; 21-4), batsindwa na Kenya 2-0 maze uyu munsi batsinda Misiri 2-0 mu gihe bategereje umukino na Uganda.
Iyi mikino y’Akarere ka 5 ibera muri Kenya ikaba ari imikino yo gushaka itike yo gukina imikino Nyafurika izabera mu gihugu cya Congo Brazzaville kuva tariki ya 4-19 Nzeli, uyu mwaka.
Sammy IMANISHIMWE
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
amahirwe masa kuri bashiki bacu