DR Congo yihariye ibihembo muri Rwanda Open
Mu marushanwa ya Tennis yari amaze iminsi abera mu Rwanda, Indondo Denis na Onya Nancy bakomoka muri DR Congo ni bo begukanye imyanya ya mbere mu bagabo n’abakobwa
Kuri iki cyumweru ku bibuga bya Tennis biherereye kuri Stade Amahoro, hasorejwe amarushanwa ya Tennis azwi ku izina rya Rwanda Open, maze mu bagabo Indondo Denis yegukana umwanya wa mbere atsinze Dunkan wo muri Uganda, mu gihe mu bakobwa Onya Nancy na we yatwaye umwanya wa mbere atsinze uwitwa Changawa wo muri Kenya, Seti eshatu ku busa (3-6, 7-6, 6-0.)

Mu bakina ari babiri kuri babiri (Double Games), ikipe ya DR Congo yari igizwe na Salma na Dennis Indondo yatsinze iy’u Rwanda yari igizwe na Habiyambere Dieudonne na Havugimana Olivier, Seti ebyiri ku busa (6-2, 6-1).


Uwa mbere mu bagabo yahawe igikombe ndetse n’amadollars 1000 ($1000), mu gihe mu bakobwa uwa mbere yahawe amadollars 750.
Ohereza igitekerezo
|
RIP English @ Lucien
congregatulation dear friend, urwanda ni gihugu kizi kwakira visitors kikaba kibarindira umutekano .love you rwanda