Yankurije na Nimubona mu bitwaye neza muri shampiyona y’imikino ngororamubiri
Ku Cyumweru mu Karere ka Bugesera kuri stade y’imikino y’aka karere (Bugesera Stadium), hongeye kubera shampiyona y’imikino ngororamubiri izwi nka National Track and Field Senior Championship 2022, mu bahungu n’abakobwa, aho ikipe ya Nyamasheke yihariye imyanya y’imbere.

Amakipe 13 niyo yitabiriye iyi shampiyona mu mikino itandukanye irimo nko kwiruka mu ntera zitandukanye, gusimbuka, gutera ingasire, gutera umuhunda ndetse no gutera icumu.
Mu bagore mu gusiganwa metero 100, Uwiringiyimana Noella niwe wabaye uwa mbere akoresheje amasegonda 13"35", akurikirwa na Niyonsaba Thabita mu gihe Twizerimana Seraphine yabaye uwa gatatu.
Mu bagabo, Ntwari Jacques niwe wabaye uwa mbere akoresheje amasegonda 11"34", akurikirwa na Tuyishime Eric wakoresheje 11"35" naho Mushimiyimana Pascal aba uwa gatatu.

Mu bagore mu gusiganwa ku ntera ya metero 200, Uwiringiyimana Noella nabwo niwe wabaye uwa mbere akoresheje amasegonda 27"26" akurikirwa na Tuyishimire Claudine, Niyonsaba Thabita aba uwa gatatu. Mu bagabo, Mpawumugisha Emmanuel niwe wabaye uwa mbere akoresheje amasegonda 23"28", Ugeziwe Dieudonné aba uwa kabiri naho Manishimwe Valens aba uwa gatatu.
Mu basiganwa metero ibihumbi 10000 mu bagore, Yankurije Marthe niwe wabaye uwa mbere akoresheje iminota 36, Mbarushimana J. d’Arc aba uwa kabiri, naho Mukansabyemariya Agnes aba uwa gatatu. Mu bagabo Hakizimana John ukinira ikipe ya APR AC niwe wabaye uwa mbere akoresheje iminota 29 n’amasegonda 50"25", Dushimirimana Gilbert aba uwa kabiri naho Sebahire Eric aba uwa gatatu.

Kwiruka metero ibihumbi 5000 mu bagabo, Nimubona Yves yabaye uwa mbere akoresheje iminota 13, amasegonda 41"32", Nkundumuremyi Célestin yabaye uwa kabiri, naho Manirafasha Primien aba uwa gatatu. Mu bagore, Musabyeyezu Emelienne niwe wabaye uwa mbere akoresheje iminota 16 n’amasegonda 21, akurikirwa na Manizabayo Céline naho Tuyambaze Thabita aba uwa gatatu.
Mu gusimbuka cyane mu bagabo, Nshimiyimana Alexis yabaye uwa mbere asimbutse intera ingana na Metero 6, akurikirwa na Ugeziwe Dieudonné, Bitwayiki Jean D’Amour aba uwa gatatu.

Mu bagabo ikipe ya APR niyo yabaye iya mbere aho yegukanye imidari 5 ikurikirwa na Nyamasheke AC n’imidari 4, UR Huye iba iya gatatu n’imidari 3. Mu kiciro cy’abagore, ikipe ya Sina Gerald yongeye kwegukana imidari myinshi kurusha abandi aho yegukanye imidari 6, ikurikirwa na Nyamasheke n’imidari 5 naho UR Huye iba iya gatatu n’ imidari 4.
Iyo urebye uko amakipe yakurikiranye, usanga aya Nyamasheke ariyo yitwaye neza kurusha andi, kuko muri buri kiciro nibura yabonetse ku mu makipe 3 ya mbere.

Amarushanwa atandukanye ategurwa na Federasiyo y’imikino ngororamubiri mu Rwanda, yimukiye muri aka karere nyuma yaho stade amahoro yangiye kuvugururwa nka hamwe mu ho iyi mikino yakinirwaga.



Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|