WDA iri gushakisha abana bafite impano mu mikino ngo bategurirwe ejo hazaza
Ikigo cy’Igihugu giteza imbere imyuga n’ubumenyingiro (WDA) kiratangaza ko kiyemeje gushaka abana bakiri bato bafite impano mu mikino itandukanye ngo bahurizwe hamwe.

Byatangajwe ubwo kuri Stade Amahoro i Remera hatoranywaga abana 15 batarengeje imyaka 15 bakina Tennis, kuri uyu wa gatandatu tariki ya 14 Mutarama 2017.
Gasana Jerome, umuyobozi wa WDA avuga ko gahunda bamazemo iminsi yo gushaka abana bafite impano bakajyanwa mu bigo by’ubumenyingiro bitandukanye iri mu rwego rwo kubategura nk’abakinnyi ariko ngo banagamije kubafasha kuzihangira imirimo mu minsi iri imbere.
Agira ati ”Igitekerezo cyazanwe na Minisiteri y’Uburezi na Minisiteri y’Umuco na Siporo natwe nk’uko dushinzwe gufasha Abanyarwanda gushaka imirimo, twahisemo kubafasha dushaka abana bafite impano kurusha abandi tukazabahuriza hamwe biga uwo mukino ariko na none baniga andi masomo.
Ibyo bizabafasha kumenya umukino nyabyo ku buryo bazanavamo abakinnyi bakomeye b’amakipe atandukanye y’igihugu cy’u Rwanda ariko nanone n’utazakomeza gukina kubera ko azaba yarize umwuga runaka uzamufasha kwibeshaho mu minsi iri imbere.”
Akomeza avuga ko ku bufatanye n’amashyirahamwe atandukanye y’imikino, bahisemo aba bana bazajya bakurikiranwa umunsi ku munsi ndetse ngo bakazanahabwa abatoza b’inararibonye.


Evelyne Kwizera, umwe mu bana batoranyijwe urangije icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, avuga ko ari ibintu bishimishije kuko ngo nawe yakundaga gukina Tennis.
Nabona abatoza babimuhuguramo ngo azarushaho kuwumenya kandi akomeze no kwiga.

Dore imikino 8 bahisemo n’aho amashuri azaba aherereye:
1. Umupira w’amaguru: EAV Kabutare (Huye)
2. Volleyball:IPRC East
3. Basketball: Musanze Polytechnic
4. Handball: IPRC West
5. Koga n’imikino ngororamubiri: IPRC South (Huye)
6. Tennis na Cricket: IPRC Kigali (Kicukiro)
Andi mafoto




Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ni byiza kuba mwaragiye amakuru ya tennis, kuko nanjye nkunda uyu mukino ndanawukina. Rwose ntaakuru abisoba. Ndabishimwe