Wari uzi umwanya Perezida Kagame yari gukinaho iyo akina ruhago?
Tariki ya 23 Ukwakira ni umunsi udasanzwe ku Banyarwanda n’inshuti z’u Rwanda kuko bawizihizaho isabukuru y’amavuko ya Perezida wa Repubulika Paul Kagame.
Ni umunsi uhurirana n’isabukuru y’umutoza Arsene Wenger utoza ikipe ya Arsenal Perezida Kagame afana, unahurirana n’intsinzi ya Arsenal y’ibitego 5-2 yatsinze Everton.
Kuva ku rugamba rwo kubohora u Rwanda, Perezida Kagame ahora iteka aharanira ko himakazwa ibitekerezo by’ubutwari. Akunda abarangwa n’ishyaka ry’intsinzi haba mu mikino no mu buzima busanzwe.
KT Radio, Radio ya Kigali Today yabateguriye icyegeranyo yise ”Perezida Kagame inshuti y’imikino” gikubiyemo uburyo yagiye ashyigikira siporo mu bihe bitandukanye kugeza n’aho, yatinze ku kibuga cy’indege cy’i Kanombe, ategereje kwakira imwe mu makipe y’igihugu.
Wari uzi se umwanya Perezida Kagame yari gukinaho iyo aramuka abaye umukinnyi w’umupira w’amaguru?
Kurikira icyo cyegeranyo uramenya byinshi ku ruhare rwa Perezida Kagame muri siporo y’u Rwanda no muri Afurika.



Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
president wacu turamukunda aba MURI byose pe
sport yo nakarusho
good luck for your team arsenal
Gusa ndabashimira akazi keza mukora
mutugezaho amakuru atandukanye
President Kagame yarabyivugiye ko yari gukina hagati mu kibuga nk’umuntu upanga umukino (masterminder)kandi utuma ba rutahizamu bakora akazi kabo neza ari nako kavamo INTSINZI.