Uwase Yannick yasezerewe mu mikino Olempike
Sekamana Uwase Yannick Fred, Umunyarwanda ukina umukino wa Judo mubatarengeje ibiro 73 wari mu mikino Olempike iri kubera mu gihugu cy’Ubwongereza yasezerewe nyuma yo gutsindwa na Mendonca Bruno ukomoka mu gihugu cya Brazil.
Uwase Yannick, ufite imyaka 18, yasezerwe kuwa mbere tariki 30/07/2012 nyuma yo gutsindwa na Mendonca kugeza ubu uri ku mwanya wa gatanu ku rutonde rw’abakinnyi ba Judo bakomeye ku isi.
Nubwo yasezerewe ku ikubitiro ariko, Uwase yatangaje ko hari amasomo yakuye muri iyi mikino. Ati “byanyigishije byinshi.Nize gukoresha cyane amaguru, kugenda nihuta, umuvuduko byose nzabishyira hamwe ubundi mbikoreshe mu gikombe cy’Afurika abe ariho nzavana umudari.”

Sekamana Uwase Yannick niwe wabimburiye abandi Banyarwanda muri iyi mikino Olempike. Nyuma yo gusezererwa, u Rwanda rusigaranye abakinnyi batandatu barimo Niyomugabo Jackson n’Agahozo Alphonsine barushanwa mu mukino wo koga, Kajuga Robert, Mukasakindi Claudette na Mvuyekure J.Pierre basiganwa mu kwiruka ku maguru ndetse na Niyonshuti Adrien usiganwa ku magare.
Uretse Niyonshuti Adrien uri gukorera imyitozo mu Busuwisi mbere yo gusiganwa tariki 12/08/2012, abandi bakinnyi bose bari mu mujyi wa London aho bakomeje gukorera imyiteguro.
Jacques Furaha
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|