Umunyarwandakazi yatangiye urugendo rwo kwinjira mu mateka y’isi muri Cricket
Cathia Uwamahoro, Umunyarwandakazi ukina Cricket yatangiye urugambwa rwo gishyiraho agahigo gashya muri Cricket ku isi
Guhera ku i Saa mbili za mu gitondo zo kuri uyu wa Gatanu kuri Petit Stade Amahoro, Caathia Uwamahoro ukina umukino wa Cricket yatangiye urugambwa rwo kumara amasaha 26 (umunsi n’amasaha 2), agarura udupira, nk’uko byakozwe na mugenzi we Eric Dusingizimana wamaze amasaha 51 umwaka ushize.



Eric Dusingizimana uheruka nawe gukora amateka atarigeze abaho ku isi akamara amasaha 51 (Iminsi 2 n’amasaha atatu), ni we wateye agapira ka mbere uyu mukobwa, ndetse n’abandi batandukanye barimo Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’Ubwongereza y’umukino wa Cricket Heather Knights.


Mu kiganiro Chatia Uwamahoro yagiranye na KT Radio kuri uyu wa kane, yatangaje ko yumva yiteguye kugera kuri iyi ntego yihaye, kuko yakoze imyitozo ihagije
"Nkurikije imyitozo maze iminsi nkora kandi mbona ko ihagije, ndumva mfite icyizere gihagije cy’uko aya masaha nzayamara ngatera ikirenge mu cya Eric Dusingizmana, ngasaba abanyarwanda ko bazaza kunshyigikira kugira ngo nkomeze kuzamura ibendera ry’u Rwanda ku Isi"

Iki gikorwa kigamije no kuzamura umukino wa Cricket mu Rwanda, kizanitabirwa n’abayobozi barimo Minisitiri w’umuco na Siporo mu Rwanda, kikazasozwa kuri uyu wa Gatandatu ku i Saa ine z’amanywa ubwo azaba amaze amasaha 26.
Ohereza igitekerezo
|
good lucky kbsa
Bonne chance!