Umunya-Uganda ni we wegukanye Memorial Gakwaya-Amafoto
Isiganwa ry’amamodoka "Memorial Gakwaya" ryari rimaze iminsi ibiri ribera mu Karere ka Huye na Gisagara ryasojwe Moussa wo muri Uganda ari we uryegukanye.
Abatuye mu Karere ka Huye na Gisagara ndetse n’abandi bari baturutse imihanda yose mu mpera z’iki Cyumeru ntibigeze bagira irungu, aho basusurukijwe n’isiganwa ry’amamodoka, ndetse n’imyiyereko ya Moto byaberaga Huye.

Muri iri siganwa ry’amamodoka ryari ryatangiye kuri uyu wa Gatandatu, Kabega Moussa wafatanyaga na Sirwomu Rodgers nibo baje gusoza bari ku mwanya wa mbere bakoresheje isaha 1, iminota 45 n’amasegonda 28.

Bakurikiwe kandi n’umunya-Uganda Serwanga Jackson wafatanyaga na Mwambazi Lawrence, mu gihe imodoka irimo umunyarwanda yaje ku mwanya wa mbere ari iya Giesen Jean Jean w’u Burundi, wafatanyaga na Dewalque Yannick ukinira u Rwanda baje ku mwanya wa kane.
Uko bakurikiranye muri rusange
Umurundi Mohamed Roshanari wari wegukanye iri siganwa umwaka ushize ntiyigeza yitabira iri siganwa n’ubwo yari ari aho ryaberaga, naho Mugabo Claude na Gakwaya Claude bari babaye aba kabiri umwaka ushize bo ntibaje guhirwa n’isiganwa, kuko bahise bagira ikibazo cy’imodoka bituma bahita barivamo ubwo ryari rigitangira kuri uyu wa Gatandatu.
Andi mafoto yaranze isiganwa muri rusange


















Ohereza igitekerezo
|