Umubano Hotel yateguye amarushanwa ya Tennis no koga
Guhera taliki ya 10 Kanama kugeza taliki ya 15 Kanama 2015,kuri Hotel Novotel Umubano harabera amarushanwa yateguwe n’iyo Hotel,amarushanwa yiswe "Umubano Hotel Open Tennis and swimming tournament",azahuza abakinnyi bakina umukino wa Tennis ndetse no koga
Mu rwego rwo guteza imbere umukino wa Tennis ndetse no Koga (swimming) ndetse nogufata neza abagana Hotel Umubano iherereye Kacyiru,hateguwe amarushanwa azahuza ingeri zitandukanye mu mukino wa Tennis,ndetse n’umukino wo koga, imikino yose isanzwe ibarizwa muri iyo Hotel.

Mu kiganiro n’abanyamakuru,umuyobozi wa Hotel umubano Azarias Ndarifite,akaba yatangaje ko ubusanzwe iyo mikino yajyaga yitabirwa n’abasanzwe bacumbika ndetse n’abatemberera muri iyo Hotel,bakaba banifuje ko byagera no ku bandi bakunda iyo mikino.
Gahunda y’imikino
Iyi mikino biteganijwe ko izatangira ku wa mbere taliki ya 10 Kanama,aho bazatangira hakinwa umukino wa Tennis muri iyo minsi yose. Mu mukino wa Tennis kandi hazaba hakina icyiciro cy’abakina umuntu umwe ku giti cye,ndetse n’abakina ari babiri,hakazakina abasanzwe bakina uwo mukino,icyiciro cy’abakiri bato,ndetse n’abakina byo kwishimisha.
Mu mukino wo koga ho biteganijwe ko bazakina ku munsi wa nyuma w’aya marushanwa taliki ya 15 Kanama 2015,hazakina icyiciro cy’abari munsi y’imyaka 12,munsi y’imyaka 16,munsi y’imyaka 25,ndetse n’abarengeje imyaka 25.

Ibihembo
Nk’uko byatangajwe n’abateguye aya marushanwa,biteganijwe ko muri buri buri cyiciro umukinnyi wa mbere azahembwa ibihumbi 150,uwa kabiri ibihumbi 100,uwa gatatu ibihumbi 70,naho uwa kane ibihumbi 50.
Kwiyandikisha muri aya marushanwa mu mukino wo Koga ni ibihumbi bitatu ku batarengeje imyaka 16,n’ibihumbi bitanu ku barengeje imyaka 16,naho muri Tennis ababigize umwuga bazatanga 5000, naho abakina byo kwishimisha bagatanga 10000
Muri iri rushanwa hakaba hazakoreshwa ingengo y’imari (budget) igera kuri milioni umunani n’ibihumbi ijana na mirongo inani na bine (8,184,000Frws), mu gihe agera kuri
6,400,000 ariyo azakoreshwa mu bihembo.
Sammy IMANISHIMWE
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|