Ubutaha ni umudali wa zahabu - Minisitiri wa Siporo ashimira Florence

Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire yashimiye umukinnyi w’Umunyarwandakazi Florence witwaye neza muri Shampiyona Nyafurika y’Imikino Ngororamubiri ikomeje kubera i Accra muri Ghana, agaragaza ko yishimiye umuhate n’intsinzi byamurwnze ku rwego rw’Umugabane.

Ni ubutumwa bw’ishimwe nyuma y’uko Niyonkuru Florence usanzwe ukinira Ikipe ya Sina Gérard AC, yegukanye umudali wa Feza muri aho yabaye uwa kabiri mu gusiganwa metero ibihumbi 10 muri Shampiyona Nyafurika riri kuba ku nshuro ya 24 kuva tariki ya 12 kugeza ku ya 17 Gicurasi 2026,.

Mu butumwa bwe, Minisitiri Mukazayire yashimangiye ko Florence yagaragaje ubwitange, imbaraga n’ubushobozi buhanitse, bitanga icyizere cy’ejo hazaza heza mu mikino ngororamubiri ku Rwanda.

Yagize ati: “Ni uko ni uko Florence. Komereza aho, ubutaha ni umudari wa zahabu uzatahana. Urashoboye kandi urashyigikiwe.”

Ni amagambo agaragaza icyizere Leta ifitiye abakinnyi b’Abanyarwanda, cyane cyane abakiri bato, bakomeje kugaragaza impano zabo ku rwego mpuzamahanga.

Imikino yo gusiganwa ku maguru iri mu zikomeje kuzamuka mu Rwanda, aho abakinnyi bagenda barushaho kwitwara neza mu marushanwa akomeye ku mugabane wa Afurika.

Niyonkuru umudali yegukanaga uje wiyongera ku wa zahabu watwawe na Imanizabayo Emeline muri iri rushanwa mu cyiciro cyo gusiganwa metero 5.000 mu bagore.

Kuri gahunda, Umutesi Uwase Magnifique usiganwa muri metero 200 niwe utahiwe kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 16 Gicurasi 2026 mu gihe ku Cyumweru, Iribagiza Honorine azasiganwa muri metero 800.

Niyonkuru Florence yegukanye umudali wa feza akoresheje iminota 31, amasegonda 43 n’ibice 73 akaba yarushijwe amasegonda 10 n’Umunyakenyakazi, Wanza Diana wakoresheje iminota 31, amasegonda 33 n’ibice 26.

Kiros Asefu Abrha wo muri Ethiopia, niwe wegukanye umwanya wa gatatu akoresheje iminota 31, amasegonda 45 n’ibice 91.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka