U Rwanda rushobora kwakira irushanwa mpuzamahanga ry’iteramakofe
Umuryango Carlos Takam Foundation wasinyanye amasezerano y’imyaka itatu n’ishyirahamwe ry’umukino w’iteramakofe mu Rwanda aho arimo gutangiza ishuri no gutegura amarushanwa mpuzamahanga
Perezida wa Federasiyo y’Iteramakofe mu Rwanda, Kalisa Vick, yavuze ko gusinya aya masezerano ari aintwambwe ikomeye nyuma y’uko bari bafite abaterankunga babiri gusa, bikaba bigiye kuzamura ibikorwa byabo
Uyu muryango wa Carlos Takam Foundation ni umuryango ugamije guteza imbere Umukino w’Iteramakofe muri Afurika, ukaba waramaze kwinjira mu mikoranire n’ishyirahamwe ry’umukino w’iteramakofe mu Rwanda, aho mu gihe cya vuba bahera ku gutangiza Ishuri ryawo (Academy) riri ku rwego rw’uyu Mugabane, rikazatangira gukorera mu Rwanda muri uyu mwaka wa 2024.
"Ni amasezerano y’imyaka itatu ariko ashobora kuzongerwa, twaburaga abafatanyabikorwa aba mberedufite ni MINISPORTS na CNOSR none twungutse undi uvuye hanze y’u Rwanda, bizadufasha kuzamura impano z’abakinnyi ndetse n’ibikorwa dutegura. "Hazabaho kongerera ubunararibonye ku mikinire ndetse no mu nashuri, kuko hagiye gushyirwaho Takam Academy"
Mu byemeranyijweho muri aya masezerano, ni uko hagiye gutegurwa irushanwa mu mukino w’iteramakofe rizahuza abakinnyi baturutse mu bihugu byo mu karere birimo u Rwanda rushobora kuryakira, Tanzania, Uganda n’ibindi bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba.
Hazubakwa ishuri ry’iteramakofe riri ku rwego mpuzamahanga
Muri aya masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa kabiri tariki 23/04/2024, harimo gushyira Ishuri ry’Umukino w’Iteramakofe i Kigali riri ku rwego mpuzamahanga, nk’uko byanemejwe na Ntoudi Mouyelo wari uhagarariye Carlos Takam Foundation
Yagize ati “Carlos Takam ni icyerekezo kuri Afurika, yashakaga aho yubaka icyo cyerekezo cye. Yahisemo ko u Rwanda rwaba igicumbi cy’icyerekezo cye. Kuri Foundation, byari ingenzi ko isinyana amasezerano na Federasiyo kugira ngo bifatanye kuzamura Iteramakofe mu Rwanda no muri Afurika.”
Yakomeje agira ati “Kimwe mu bikorwa dushaka gukorana na Federasiyo ni ukwigisha abakina umukino n’urubyiruko, dushaka ko abakinnyi bagira urwego ruri hejuru mu byo bakora kandi turashaka kugira ‘Académie’ hano, izazamura impano nziza hano ku Mugabane [wa Afurika], kugira ngo tuzagira abakinnyi benshi bakina Imikino Olempike batorejwe hano mu Rwanda.”
Ohereza igitekerezo
|