Umukino wa Triathlon mu Rwanda ugiye kubona abandi batoza mpuzamahanga
Mbere y’irushanwa ry’akarere ka kane k’Afurika muri Triathlon rizabera i Rubavu kuri uyu wa gatandatu, abatoza n’abasifuzi 30 b’uyu mukino mu Rwanda batangiye guhugurwa.

Impuzamashyirahamwe y’umukino wa Triathlon muri Afrika (ATU) yatangiye guhugura abatoza n’abasifuzi b’Abanyarwanda kugirango bagere ku kiciro mpuzamahanga, u Rwanda ruzabashe kujya rwakira amarushanwa mpuzamahanga.
Aya mahugurwa arimo gutangwa n’Umunyazimbabwe RICK FULTON,usanzwe ari umuhuzabikorwa w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Triathlon muri Afrika,akaba na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Triathlon muri Zimbabwe.
Afatanije n’Umunyafurika y’Epfo Travis Campbell nawe usanzwe ari inzobere muri uyu mukino.
Mu kiganiro yagiranye na KT Radio, Umunyazimbabwe RICK FULTON umwe mu bari gutanga aya mahugurwa yavuze ko aya mahugurwa azafasha abatoza n’abasifuzi kubona impamyabushobozi zo ku rwego rwa mbere (Level One).
Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Triathlon mu Rwanda, umuyobozi waryo Alexis Mbaraga yishimiye aya mahugurwa arimo gutangwa.

Mu kiganiro na KT Radio yagize ati “twakiriye inzobere ebyiri zaje kuduhugura uburyo umukino wa triathlon ukinwamo.Twabikoraga tugendeye ku bumenyi dufite butari buhagije ariko ubu barifuza ko tugera ku rundi rwego”.
Arongera ati “kandi natwe uretse kudufasha kwakira amarushanwa mpuzamahanga bizanadufasha kwigisha uyu mukino mu gihugu hose.”
Mbere y’aya mahugurwa arimo gutangwa mu Rwanda habonekaga abatoza babiri gusa bari ku kiciro cya mbere (Level one) muri Triathlon aribo Andre Okenge usanzwe atoza ikipe y’Igihugu na Umukuza Jean Baptiste.
Biteganijwe ko mu byiciro byombi aya mahugurwa azasozwa kuri uyu wa gatandatu hakazakurikiraho irushanwa ry’akarere ka kane k’Afurika muri Triathlon rizahuriramo u Rwanda,Tanzania na Uganda.

Uyu mukino usanzwe ukomatanya imikino 3 koga, gutwara igare no gusiganwa ku maguru, ukaba warageze mu Rwanda mu 2014.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
yooooh mamen Kenny(T-shirt jaune)kuraje muzungu wacuu 2kurinyuma menn