Twiteguye kwerekana urwego rwiza rw’Iteramakofe- Abanyarwanda bazakina Liberation Boxing 2026

Abakinnyi b’Abanyarwanda bazahagararira u Rwanda mu Irushanwa ry’Iteramakofe ryo Kwizihiza Umunsi wo Kwibohora ryateguwe na Bodymax Promotion riteganyijwe kuri iki Cyumweru, bavuze ko biteguye kwitwara neza muri iyi mikino.

Iri rushanwa riteganyijwe kubera muri Petit Stade Amahoro kuva Saa Saba z’igicamunsi, rikazitabirwa n’abaturutse mu bihugu byose bya Afurika y’i Burasirazuba aho Abanyarwanda bavuga ko biteguye kwitwara neza nkuko byagarutsweho na Niyonzima Pacifique ’ Sky Off’.

Ati" Ni irushanwa twiteguye neza. Twakoze ibishoboka byose mu myitozo kugira ngo tuzatsinde dushyiramo imbaraga. Ni amahirwe yo kugaragaza igihugu ku rwego mpuzamahanga rero twiteguye kuzabona intsinzi."

Pacifique yakomeje avuga ko bizeza Abanyarwanda intsinzi muri iyi mikino yavuze ko bazatuma amahanga amenyeramo ko mu Rwanda hari iteramakofe.

Ati" Ni amarushanwa aba afite ikintu kinini avuze ku iteramakofe kuko niho twerekanira imikinire yacu ku rwego Mpuzamahanga natwe tukerekana icyo mu Rwanda dushoboye bakamenya ko tugira uyu mukino. Icyo twakwizeza Abanyarwanda ni intsinzi kuko natwe dufite inyota yayo. Bazadushyigikire."

Muri iyi mikino u Rwanda ruzahagararirwa n’abakinnyi babiri aho Pacifique bakunda kwita Sky Off azakina na Andrea Antoni wo muri Tanzania mu gihe Kazungu Frank bakunda kwita The One azakina n’Umunya-Tanzania Amon Thobias.

Muri iyi mikino kandi hazakina abatarabigize umwuga aho hateganyijwemo umukino uzahuza umunyamakuru akaba n’umushyushyarugamba Anita Pendo ndetse n’umukinnyi wa filimeUmunyana Analyssa bakunda kwita Mama Sava.

Kureba iri ruhanwa bisaba kugura itike ya 2000 Frw, 3000 Frw, 10,000 Frw na 20,000 Frw.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka