The Champion Sports Academy yatangije iserukiramuco ry’imikino ngororamubiri
Ku Cyumweru, tariki 7 Kamena 2026, ikipe ya The Champions Sports Academy yatangije iserukiramuco ry’imikino ngororamubiri aho ku nshuro ya mbere ryitabiriwe n’abana barenga 50 ribera muri Notre Dame des Anges i Remera.
Ni iserukiramuco ryiswe ’The Champions Gymnastics Festival’ ryabereyemo imyitozo yakozwe mu byiciro bibiri birimo umuntu ku giti cye ndetse n’amakipe aho hari harimo abagitangira, abari hagati na hagati ku rwego, abari ku rwego rwo hejuru ndetse haniyerekana abatoza.
Umuyobozi wa The Champions Sports Academy akaba n’umutoza, Nkuranyabahizi Noel,yavuze ko ari iserukiramuco rishya rije risanga ibindi bikorwa bategura.
Ati "Ni igikorwa, cyateguriwe abana basanzwe bakora imyitozo mu bihe by’amashuri, bakina mu mpera z’icyumweru mu rwego rwo kureba icyo bamaze kunguka mu mwaka bamaze bakina. Ni ubwo mbere Festival ibaye ariko hari ibindi bikorwa dukora kuko imikino ngororamubiri yo muri rusange muri The Champions Sports Academy tuyirimo kuva mu 2022."
Noel yakomeje avuga ko kuva mu 2022 batangira kugira uruhare mu mikino ngororamubiri nka The ChampionsSportsAcademy byahinduye isura yayo kandi ko bafite intego yo gutegura abakinnyi kugeza ku rwego mpuzamahanga.
Ati "Ni ibikorwa byahinduye isura y’imikono ngororamubiri mu rwego rw’igihugu kuko turi gutegura mu buryo bwa Olempike bugezweho tunategurira abana gukina mu marushanwa mpuzamahanga."
Umwe mu babyeyi bari baherekeje abana muri iri serukiramuco Ingabire Clementine avuga ko ari imikino ituna ubwonko bw’umwana bwaguka agafunguka akamenya gukorana n’abandi ndetse n’ikinyabupfura, bishobora kuba byavamo akazi kamutunga.
Ati" Ni imikino myiza kuko ituma ubwonko bw’umwana bwaguka agafunguka, akamenya gukorana n’abandi ndetse n’ikinyabupfura. Iyo abikora biramufasha, hakiyongeraho kuba yaba afite impano. Umukobwa wanjye arabikunda, nahisemo kumuzana ngo azamure ubumenyi kuko ejo ashobora no kubikoramo akazi."
Nyuma y’iri serukiramuco The Champions Sports Academy irategaanya umwiherero wo mu biruhuko by’abanyeshuri muri Nyakanga 2026 aho hateganyijwemo n’amarushanwa azatumirwamo amakipe atandukanye haba mu bato n’abakuru.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|