Teqball: Abatoza n’abakinnyi bahize kuzamura ruhago ikinirwa ku meza (Amafoto)

Abakinnyi n’abatoza ba ruhago ikinirwa ku meza (Teqball), bahize kuzamura urwego rw’uyu mukino nyuma yo kongererwa ubumenyi mu mahugurwa y’iminsi itatu yasojwe ku wa 16 Ugushyingo 2024.

Abitabiriye amahugurwa y'iminsi itatu barimo abakinnyi, abatoza n'abasifuzi ba Teqball
Abitabiriye amahugurwa y’iminsi itatu barimo abakinnyi, abatoza n’abasifuzi ba Teqball

Aya mahugurwa yaberaga mu Karere ka Nyanza ku cyicaro cy’Ishyirahamwe rya ruhago ikinirwa ku meza kuva ku wa 14 Ugushyingo 2024, atangwa n’inzobere muri uyu mukino Umunya-Eswatini Bhembe Malungisa Mfanafuthi, akaba n’umuyobozi w’ishyirahanwe ry’uyu mukino mu gihugu cye.

Ni amahugurwa yitabiriwe n’abakinnyi ndetse n’abatoza b’uyu mukino mushya wa Teqball utamenyerewe mu Rwanda, maze na bo biyemeza kuwugira icyitegererezo ku mugabane wa Afurika.

Ni umukino wakinwa n'amakipe abiri buri imwe igizwe n'abakinnyi babiri cyangwa umwe umwe
Ni umukino wakinwa n’amakipe abiri buri imwe igizwe n’abakinnyi babiri cyangwa umwe umwe

Abahuguwe, bigishijwe amategeko agenga umukino wa Teqball, uko ukinwa ndetse n’uko utegurwa mu gihe cy’amarushanwa, aho Bhembe Malungisa Mfanafuthi watangaga aya mahugurwa avuga ko yagenze neza dore ko yasanze abakinnyi, abasifuzi n’abatoza hari ibyo bazi ndetse bigatuma akazi ke koroha.

Ati "Yari amahugurwa meza y’iminsi itatu, mbere na mbere nashimishijwe cyane n’urwego rw’ubumenyi bwa Teqball abatoza bafite, nari niteze ko bishoboka ko nzatangirira kuri zeru ariko federasiyo ya Teqball y’u Rwanda, yakoze akazi gakomeye ko kwigisha abakinnyi, abatoza n’abasifuzi iby’ibanze byatumye byoroha guhugura".

Umunya-Eswatini watanze amahugurwa, yishimiye ko yasanze hari ibyo abayitabiriye bafiteho ubumenyi
Umunya-Eswatini watanze amahugurwa, yishimiye ko yasanze hari ibyo abayitabiriye bafiteho ubumenyi

Yakomeje agira ati, "Mu byukuri nari niteze ibibazo byinshi kubera ko ari umukino mushya ariko hari ibibazo bike. Nshimiye Ishyirahamwe rya Teqball ko nibura rishyira intambwe ku iterambere ry’uyu mukino na mbere y’uko amahugurwa aza".

Uyu mugabo yanavuze ko kugira ngo abahuguwe ku mukino wa Teqball batere imbere birushijejeho, basabwa kwiyemeza ndetse bakazakoresha n’imyitozo yawo iboneka ku mbuga zitandukanye kuri murandasi.

Ni umukino wakinwa n'amakipe abiri buri imwe igizwe n'abakinnyi babiri cyangwa umwe umwe
Ni umukino wakinwa n’amakipe abiri buri imwe igizwe n’abakinnyi babiri cyangwa umwe umwe

Umunya-Eswatini Bhembe Malungisa Mfanafuthi yavuze kandi ko yishimiye uko yakiriwe mu Rwanda ndetse akaba yaranatemberejwe mu Rukari i Nyanza aho yabonye ibyiza bitandukanye birimo Inyambo avuga ko ari n’ubwa mbere yari azibonye ndetse n’ibindi bigize umuco Nyarwanda.

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Teqball mu Rwanda (FERWATEQ), Ntirenganya Frederick na we yavuze ko aya mahugurwa yagenze neza ukurikije ubwitwabire n’amasomo yatanzwe.

Aya mahugurwa yitabiriwe n'abagera kuri 30 barimo abakinnyi, abatoza ndetse n'abasifuzi
Aya mahugurwa yitabiriwe n’abagera kuri 30 barimo abakinnyi, abatoza ndetse n’abasifuzi

Ati "Dukoze amahugurwa y’iminsi itatu, muri rusange yagenze neza ukurikije ubwitabire ndetse n’uko amasomo yatanzwe yose. Amahugurwa yitabiriwe n’ingeri eshatu z’ingenzi, aba mbere ni abatoza, abakinnyi biganjemo abakiri bato ndetse n’abasifuzi. Muri rusange yitabiriwe n’abantu 30".

Uyu muyobozi yavuze ko ibyari byarateguriwe aya mahugurwa byagezweho ku kigero cya 90%, anavuga ko nyuma yayo bagiye gutegura amarushanwa kuko bafite ibigo by’amashuri bikina uyu mukino ndetse n’amakipe asanzwe ku buryo babona ko amarushanwa azagenda neza.

Abasifuzi bari mu bahawe amahugurwa y'uyu mukino utamenyerewe mu Rwanda
Abasifuzi bari mu bahawe amahugurwa y’uyu mukino utamenyerewe mu Rwanda

Yashimiye kandi Impuzamashyirahamwe y’Umukino wa Teqball ku Isi yazanye uyu mukino mu Rwanda, Minisiteri ya Siporo na Komite Olempike batanze ibikoresho byawo ndetse n’Akarere ka Nyanza kabafashije mu gutanga amahagurwa kakemera kuba igicumbi cyawo.

Ni amahugurwa yitabiriwe n’abantu 30 bose hamwe, barimo abatoza n’abakinnyi 20 ndetse n’abasifuzi 10 aho bavuze ko abasigiye ubumenyi bukomeye kuri Teqball kuko ari umukino ushimishije kandi ufite lkintu kinini uvuze bityo ko aya mahugurwa bagomba kuyabyaza umusaruro bakorana n’abakinnyi bakiri bato kugira ngo utere imbere mu Rwanda.

Bhembe Malungisa Mfanafuthi watangaga amahugurwa yavuze ko yishimiye uko yakiriwe mu Rwanda
Bhembe Malungisa Mfanafuthi watangaga amahugurwa yavuze ko yishimiye uko yakiriwe mu Rwanda
Afata ifoto y'urwibutso mu Rukari i Nyanza
Afata ifoto y’urwibutso mu Rukari i Nyanza
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka