Tennis: Umunyarwandakazi n’Umunyakenya begukanye Rwanda Open
Kuri iki cyumweru tariki 01 Ukubuza 2019 mu Rwanda hasojwe irushanwa Rya Rwanda Open ryegukanwe n’Umunyakenya Ismael Changawa mu bagabo n’ Umunyarwandakazi Ingabire Meghan mu bagore.

Imvura yaguye mu mujyi wa Kigali yatumye umukino wa nyuma mu bagabo wagombaga gutangira saa munani utangira ukererewe kuko watangiye saa kumi n’imwe n’iminota 45.
Ismael Changawa nimero ya mbere muri Kenya yakinaga na mugenzi we bakomoka hamwe witwa Kevin Cheriyot. Ni umukino wari ukomeye kuko wakinwe hafi amasaha abiri, urangira Changawa atsinze Kevin Cheriot amaseti 2 - 0 ( 6-1, 6-2).

Mu bagore, Abanyarwandakazi babiri bahuriye ku mukino wa nyuma Ingabire Meghan na Tuyisenge Olive ,mu buryo bworoshye Ingabire Meghan atsinda Tuyisenge Olive amaseti 2 - 0 (6-1,6-1).
Kuri Ingabire Meghan wari utwaye Rwanda Open ye ya mbere yavuze ko kwitegura ndetse no kuba yaramenye irushanwa mbere ari byo byatumye yegukana irushanwa.

Changawa Ismael yavuze ko kuba asanzwe amenyeranye na Kevin Cheriyot basanzwe bakina, ngo ni ryo ryari ibanga kuri we.
Intego y’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Tennis mu Rwanda ni ukugira Rwanda Open irushanwa rikurura abakinnyi bakomeye Ku isi. Yagize ati "Turashaka kugira irushanwa rikomeye, biradusaba kuzamura ibihembo nibura bikagera ku bihumbi nka bitatu by’Amadolari ku mukinnyi wa mbere haba mu bagabo n’abagore."
Ku ruhande rw’Umuterankunga mukuru ari we BK Group PLC, Nshuti Thierry ushinzwe iyamamazabikorwa muri BK yavuze ko Tennis ari umukino ukeneye gufashwa gutera imbere.

Yagize ati "BK twiyemeje gufasha imikino gutera imbere, Tennis twasanze ari umukino urimo impano, kandi nk’uko twabyiyemeje tugomba gufasha Abanyarwanda gutera imbere."
Minisiteri ya Siporo yasabye ko Rwanda Open iba ngarukamwaka
Imikino ya nyuma yitabiriwe n’Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo Shema Maboko Didier wasabye ko Rwanda Open iba irushanwa ngarukamwaka.
Yagize ati "Rwanda Open ni irushanwa rifasha Abanyarwanda kumenya urwego bahagazeho mu karere, bityo turasaba ko yaba irushanwa rikinwa buri mwaka kugira ngo rikomeze gutegura abakinnyi bacu."
Umukinnyi wa mbere haba mu bagabo n’abagore yahembwe amadorali magana arindwi ya Amerika.



Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|